Babonye amazi yo kwuhira imyaka barwanya inzara n’amapfa byahabaga

Koperative abakoranamurava yo mu Murenge wa Mayange akagali ka Kibenga igizwe n’abanyamuryango 73 biteguye guhinga hegitali 10 kuko babonye imirasire y’izuba izabafasha guhinga ibihe byose, ikaba igizwe n’abagore 40 n’abagabo 33.

Ubundi aba baturage bahingaga ibihembwe bibiri gusa ariko ubu bazajya bahinga ibihembwe bitatu kuko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa cyenda babaga ntacyo bakora kuko byari igihe cy’izuba ariko ubu barashima Hinga Weze yafatanije n’Akarere ka Bugesera bakabona uburyo bazajya buhira imyaka yabo, ku buryo nta gihe kizababera imfabusa.

Higa Weze yatangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga ya USAID. Uyu mushinga mu myaka 5 (2017-2022) wiyemeje kuzamura;  umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, imirire y’abagore n’abana, no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere, uzafasha abahinzi basaga ibihumbi 700.

Nyirabagwiza Josiane utuye mu mudugudu wa Rwarusaku Akagali ka Kibenga umurenge wa Mayange avuga ko bahingaga bakarumbya kubera izuba ryinshi rihava, ariko umushinga Hinga Weze watubwiye ko bazaduha amazi yo kwuhira imyaka yacu none babishyize mu bikorwa.

Yagize ati “Ubundi twahingaga hafi y’ikiyaga ariko ubu kuko tubonye amazi ya m3 500 azadufasha guhinga kuri hegitari 10 twiteguye kuyabwaza umusaruro kuko ibyo tugiye guhinga dufite umuterankunga uzahita abitugurira, mbese ubu akamaro kaya mazi tubonye yo kwuhira imyaka yacu tuzayabyaza umusaruro rwose”.

Ndaberetse Daniel umwe mu bayobozi ba Koperative Abakoranumurava avuga ko ibyo bakorewe bizatanga umusaruro mu gihe gito rwose kuko batangira gutegura ubutaka vuba kuko ntarundi rwitwazo.

Yagize ati “Mu bushishozi bw’Akarere bafatanije n’umushinga wa Hinga Weze babonaga ko dufite ikibazo cy’izuba kandi babona ko kwubaka ikigega cy’amazi yadufasha guhinga ibihe byose bishoboka, ubu rero kuba cyuzuye tukaba twagifunguriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu afatanije n’Abakozi ba Hinga Weze ubu ahasigaye ni ahacu kuko twahawe ku mugaragaro gukora”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe ubukungu n’iterambere Madame Umwali Angelique iki gikorwa cyo gufungurira abaturage guhinga ibihe byose bivuze ikintu gikomeye mu karere ka Bugesera nk’Akarere karanzwe n’izuba ryinshi.

Yagize ati “Aka ni Akarere kagiye karangwamo amapfa mu bihe bitambutse ibi bikaba ari igisubizo ku baturage bacu kandi ni igisubizo gica inzara aya mateka yo kuba akarere karangwamo amapfa ahinduka kubera ingufu leta ishyiramo ndetse tutibagiye n’imbaraga za Hinga Weze yaje ari igisubizo cyo kurwanya inzara n’imirire mibi mu baturage bacu, kandi uretse no kubongerera ibiribwa bizanabongerera ubushobozi bw’amafaranga biteza imbere”.

Ubundi Akarere ka Bugesera ni Akarere k’ibiyaga ariko ntabwo bishimiye ubuso bwuhirwa uko bungana kugeza ubu hari hegitari zigera ku bihumbi bibiri zuhirwa ubu buso buracyari bucyeya ni nkigitonyanga kuko bikoreshejwe byatuma umusaruro urushaho kwiyongera mu karere ka Bugesra.

@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *