Amafaranga atumye Usengimana Faustin atera umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police Fc

Police Fc imaze kumvikana na Usengimana Faustin kuyikinira imyaka 2 avuye  muri Zambia mu ikipe ya Buildicon Fc

Umwe mubakinnyi babyirukiye muri Rayon Sports akaza kuyivamo akerekeza muri APR FC akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ukina yugarira izamu Usengimana Faustin wari umaze iminsi akina muri Zambia mu ikipe ya Buildicon Fc.

Kuri ubu uyu mugabo akaba amaze kwemeranya n’ikipe ya Police Fc yahano mu Rwanda kuyikinira igihe kigera kumyaka 2,Mugihe ikipe ya Rayon Sports nayo yamwifuzaga ariko ntibamvikana kubijyanye n’amafaranga.

Faustin Usengimana yahise atera umugongo ikipe ya  Rayon Sports asinya imyaka ibiri muri Police FC,Faustin yahawe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango yemere gusinya imyaka ibiri, aho buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 by’umushahara.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *