U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 605 na USAID

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nyakanga 2020 U Rwanda ruhagarariwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi naho Leta y’Amerika yayatanze ikaba yari ihagarariwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) basinyanye amasezerano ya miliyari 605 .

Aya masezerano azamara imyaka 5 akaba akubiye mu gitabo cyiswe (Development Objective Grant Agreement, DOAG) Impano y’ imigambi y’iterambere yumvikannyweho bikaba bikubiye mu nkingi 3 muri gahunda yo kuvugurura Ubukungu arizo Economic Transformation, Social Transformation, na Transformational Governance.

Kandi igice kimwe kiyi mpano nkuko Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID gisanzwe gifasha u Rwanda ikazakoreshwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ingaruka kizagira ku bukungu.

Uhagarariye Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID mu Rwanda Ms. Leslie Marbury akaba ari nawe wasinye kuri aya masezerano agira ati “Aya mafaranga agamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo no gushimangira umubano w’ubufatanye na Leta zunze Ubumwe za Amerika”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wasinye kuri aya masezerano yashimye iyi nkunga u Rwanda ruhawe na Leta y’Amerika ni inkunga izarufasha gushyira mu bikorwa imigambi y’iterambere.

Yagize ati “Aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’Ubuzima, Uburezi, kuzamura Abikorera, no guteza imbere Imiyoborere”.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID gikorana bya hafi na Leta y’u Rwanda, imiryango itegamiye kuri leta, Abikorera ndetse n’indi miryango yubaka Sosiyete Nyarwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *