Loni yasabye ko ahari intambara ku isi zahagarara bakarwanya Covid-19

Nyuma y’amezi atatu y’ibiganiro n’impaka by’urudaca, inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi noneho yatoye umwanzuro usaba ko intambara zihagarara hose ku isi igihe cy’amezi atatu (uretse izo kurwanya intagondwa n’imitwe y’iterabwoba).

Ibi bigakorwa kugirango bihe umwanya wo kurwanya icyorezo cya virusi ya Corona.
Umushinga w’uyu mwanzuro wateguwe na Tuniziya ifatanyije n’Ubufaransa.

Kuwemeza byatindijwe n’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bari barananiwe kumvikana ku byo umwanzuro ugomba kuvuga kuri OMS, Isham ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Ubushinwa bwashakaga ko umwanzuro ushima OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima) uko yitwaye mu kurwanya Covid-19. Amerika yo ikabyanga: ivuga ko OMS yabyitwayemo nabi.

Ari nayo mpamvu yayivuyemo, nyuma baje kumvikana mu mwanzuro wemejwe, OMS ntirimo,Gusa abadipolomate benshi basanga uyu mwanzuro utazajya mu bikorwa kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu,by’umwihariko ibya rutura.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *