
Kigali : Leta zunze ubumwe z’Amerika zatanze impano y’ibyongera umwuka ku Rwanda mu rwego rwo kurwanya Covid-19
Guverinoma ya leta zunze ubumwe z’Amerika ibinyujije mu kigo cy' Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga cya USAID batanze impano 100 zongera umwuka ku Rwanda mu rwego rwo guhangana no kurwanya Covid-19. Iyo mpano ikaba yatanzwe na Perezida Trump hamwe n’ibindi bikoresho by’imiti byo kubafasha mu buvuzi kugira ngo habonrwe igisubizo icyorezo.
Izi mashini 100 zatanzwe zizafasha indembe guhumeka zibongerera umwuka zakorewe muri Amerika kandi zikoresha ikoranabuhanga cyane cyane kubanduye Covid-19. Ni imashini izaha u Rwanda imbaraga zo kuvura abarwayi bagezweho na virus, kandi izi mashini zikazafasha abarwayi kubongerera umwuka cyane abafite ibibazo byo guhumeka.
Uhagarariye Amerika mu Rwanda Ambasaderi Peter H. Vrooman ari nawe washyikirije u Rwanda izi mashini yagize ati “U