Obadiah Biraro yagaragaje Miliyari 220,5 zakoreshejwe nabi mu mitangire y’amasoko ya Leta

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agaragaza ko mu myaka 3 ibanziriza uw’ingengo y’imari wa 2019-2020 hari amafaranga asaga miliyari 220,5 yakoreshejwe nabi mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Imwe mu mishinga irimo nko kubaka imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho bigenewe uburezi, ibyo mu biro n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta,Bamwe mu baturage bagaragaza ko hari ibikorwaremezo byatangiye kubakwa na barwiyemezamirimo nyuma bakaza gusiga imirimo itarangiye, ibyo aba baturage bari biteze kuri iryo terambere ntibabigeraho.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wasoje kuwa 30 Kamena 2019 igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganira amasoko ya Leta muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi Leta yaratanze amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo adafitiwe ingengo y’Imari.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya Leta zitubahirizwa.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) bugaragaza ko ikibazo cy’ubumenyi buke ku bakozi bo mu bigo batanga amasoko no kudakurikiza ibyo amategeko ateganya ari byo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ryayo mu nzego zitandukanye,Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi mu itangwa ry’amasoko ya Leta Buziga Goretti avuga ko abakora aya makosa bagomba kubibazwa kandi bakishyura n’igihombo bateje bidasize na barwiyemezamirimo.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu myaka 3 ishize uhereye mu wa 2019 usubira inyuma, hari amasezerano y’amasoko ya Leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na barwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 220,5 bikaba byarateye Leta igihombo.

Muri aya mafaranga harimo asaga Miliyari 48 yo mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2019-2020.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *