Igare ninde hagati ya RayonSports na Gasogi Unitede?

Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko Gasogi United itari ku rwego rwo guhanganira umukinnyi na Rayon. Kuri we Gasogi United imeze nk’igare ry’umunyonzi ufata ku ikamyo (Rayon) ikamuzamura ahaterera.

Yemeza ko  umukinnyi uwo ariwe wese Rayon yakwifuza yamugura.

Nkurunziza Jean Paul avuga ko Rayon Sports yifuje Kwizera Olivier ukinira Gasogi United, iramutwara bityo rero ngo Gasogi United ntishobora guhatanira umukinnyi na Rayon.

Ati: “Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Avuze  ibi mu gihe mu minsi ishize Gasogi yasinyishije umukinnyi Bola Lobota Emmanuel wifuzwaga   na Rayon Sports FC.

Rayon Sports iri mu biganiro na Kwizera Olivier wamaze kurangiza amasezerano muri Gasogi United.

Kwizera yarangije kwemeranywa na Rayon ko azayikinira ariko hari amafaranga  Kwizera agomba kubanza kwishyura Perezida wa Gasogi United  ari we KNC.

Rayon Sports irashaka kumugura Miliyoni 7 Frw.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *