I Burundi Hatangajwe abagize guverinoma shya 13 muri 16 bakomoka muri CNDD-FDD

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje abagize Guverinoma nshya, biganjemo abava mu ishyaka riri ku butegetsi, hafi 30% ni abagore, umwe muri bo yafatiwe ibihano na Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi.

Guverinoma y’u Burundi yari isanzwe igizwe n’abaminisitiri 23, iyatangajwe mu ijoro ryacyeye igizwe na 16 (ushyizemo na Minisitiri w’Intebe) harimo abagera kuri batatu bari basanzwe muri guverinoma.

Kimwe na Minisitiri w’Intebe, undi utavugwaho rumwe waje muri guverinoma ni komiseri wa polisi Gervais Ndirakobuca wamenyekanye mu gukoresha imbaraga mu kurwanya abigaragambya mu 2015.

Ibi byatumye leta ya Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bifatira ibihano Bwana Ndirakobuca, ubu yagizwe Minisitiri wa Minisiteri ebyiri zafatanyijwe; iy’Ubutegetsi n’iy’Umutekano,Abandi bavugwa cyane muri guverinoma nshya ni Amb. Albert Shingiro wari usanzwe ahagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye ubu wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Dr Domitien Ndihokubwayo, inzobere mu by’imari n’ubukungu wari Minisitiri w’Imari kuva mu 2016 yagaruwe muri uyu mwanya,Ir Alain Tribert Mutabazi umuhanga mu byo kubaka wari Buramatari w’Intara ya Kirundo ubu yagizwe Minisitiri w’Ingabo n’Abavuye ku rugamba.

Itegekonshinga ry’u Burundi riteganya ko guverinoma iyoborwa na Minisitiri w’Intebe, ko abayigize batagomba kurenga 60% b’Abahutu na 40% b’Abatutsi, gusa abagize iyatangajwe BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko itaramenya amoko yabo.

 

Perezida wa Repubulika, Ministiriri w’intebe, Minisitiri w’ingabo, Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu bose bava mu ishyaka rimwe,Abagore batanu bashyizwe muri Guverinoma bahawe Minisiteri z’; Ubutabera, Umurimo n’Abakozi, Ubucuruzi n’Ubukerarugendo, Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa muntu, hamwe n’iy’Itumanaho.

Mu bagize iyi Guverinoma abagera kuri 13 muri 16 bakomoka mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, nta urimo uva mu ishyaka CNL ryari rihanganye bikomeye mu matora ya Perezida na CNDD-FDD.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *