Gukaza ingamba ni ngomba kugira ngo Covid-19 itsindwe

Ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yasuraga ikirwa cya Nkombo yabasigiyee ubutumwa ko bafite ubushobozi bwo guhashya Covid-19 ku Nkombo, kuko ni ikirwa kandi bahagaritse amato ajyayo ndetse nabo bakicunga ntabwo bakongera kwandura Coronavirusi.

Kimwe mu bikomeje guhangayikisha u Rwanda ni ukwiyongera kwabandura Covid-19, bityo akaba ariyo mpamvu ingamaba zikomejwe gukazwa hirya no hino cyane cyane akarere ka Rusizi ukwezi ku kaba kurangiye bari muri #GumaMurugo bityo imibare ikaba igabanuka muri ako Karere.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Kamena 2020 nibwo hari utugali two mu karere ka Kicukiro na Nyarugenge twashyizwe muri #GumaMurugo y’iminsi 15 kugira ngo utwo tugali dukurikiranirwe hafi abanduyemo badakomeza kwanduza abandi muri Kigali.

Kuri uyu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena haraye habonetse abanduye 22 abapimwe ni abantu 3.002 abakize ni abantu 30 ntawapfuye abo banduye bakaba baturutse muri utu turere Abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi (8), Rubavu (7), Kigali (6), Kirehe (1)

Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza ingamba zo kwirindi kuko nta bundi buryo tuzahashya iki cyorezo usibye gukurikiza amabwiriza duhabwa na minisiteri y’ubuzima.

Kugeza kuri uyu munsi abamaze kwandura iki cyorezo ni abantu 900 abamaze gupimwa akaba aria bantu 137.151 abamaze gukira ni abantu 443, abakirwaye ni abantu 455 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni abantu 2

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *