Munyakazi Sadate yinjiranye ikinyoma muri Rayon Sport none asohokanye ikimwaro

Uyu muyobozi wa Rayon Sport FC yatowe muri Nyakanga 2019 ku buryo nta mwaka yaramaze ayobora iyi kipe ikundwa mu Rwanda, ariko numa yuko asezerewe na Rayon Sport Association ntabwo arabyemera ku buryo akomeje kugorana kurekura.

 

Mu mwaka wa 2015 yashatse kwiyamamaza yitwaza imishinga afite ariko bamubaza aho azavana izo nkunga maze kubisobanura biramunanira, ntiyacika integer kuko yongeye kubigerageza mu mwaka wa 2017 maze Gacinya na Prosper bongera kumubaza ibyo yabajijwe muri 2015 basanga nubundi ntacyahindutse kuriwe.

Mu mwaka wa 2019 yongeye kwitwikira ikinyoma maze Muvunyi Paul na Muhirwa Freddy babiha umugisha, none dore atangiye kubageza kubageza mu nkiko, ikindi akimara kugera ku buyobozi yatangiye icyari kimuzanye aho yafashe abakinnyi atangira kubagurisha muri APR FC ahera kuri Manzi Thierry,Sefu, Mutsinzi Ange ndetse abeshya koagiye kugurisha Manishimwe Djabel muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia ariko ntiyarenze umupaka kuko nawe yarangirije muri APR FC.

Ikindi yagarutseho nuko yashaka gukorera igenzura abamubanjirije kuyobora ikipe ya Rayon Sport ariko kwari ukugira ngo arebe uburyo yabitura inzika yari abafitiye kuko bagiye bamubuza kwitoza, kandi yahise abirukana muri Rayon Sport ndetse abaca mu mikino bakiriye yose.

Dore bimwe mu byagiye biranga uyu muyobozi wahoze ayobora Rayon Sport

Mugihe cya #GumaMurugo kubera icyorezo cyogoje isi uyu mugabo yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yaramaranye iminsi ashaka kugeraho.

Yatangiye yandika ibaruwa isesa amasezerano yabakozi kandi  ibwira abakozi kobatazahembwa, kandi iyo usezereye umukinnyi uba umuhaye uburenganzira bwo kujya ahandi yishakira ibi akaba yarabikoze tariki ya 20/04/2020 kandi atabanje kubiganiriza abitwa ko ari abakozi b’ikipe.

Kuri uwo munsi nibwo humvikanye ijwi rya Sarupongo ribwira Sadate kwadakwiye kuyobora Rayon, nyuma yo kubona ko nta bumuntu afite muri we kubera ikibazo cyari ahantu hose.

Nyuma yo kubona urwo rwandiko rwandikiwe ikipe  Rutanga Eric nk’uhagarariye abakinnyi yasabye Sadate kwisubira kucyemezo yari yafashe cyokutabahemba, kuko ari ibintu yabatunguje ndetse bitaganiriwehoakaba yaramusubuje ku munsi ukurikiye uwo baboneyeho urwandiko.

Ntibyatinze tariki ya 22 Mata Sadate yanditse ibaruwa ndende isubiza Rutanga Eric ndetse inisubira ku cyemezo cyo kutabahemba ukwezi kwa 3 kandi kuri uwo munsi Kapiteni wa Rayon Sport yanditse ibaruwa inyomoza ibyemezo Sadate yariyatangaje ko bemeranyijwe ku byemezo yabafatiye  kumbuga nkoranyambaga baganiriraho, ndetse inagira umuyobozi Inama yokutajyana muri Media ibibazo bya Rayon banyirubwite batabizi.

Sadate yahise yandika ibaruwa isaba Sarupongo kwisobanura ku mugambo yise gutukana no kubahuka umuyobozi wa Rayon Sport ibi bikaba byarabaye tariki ya 23 Mata kandi ahita amwohererza n’indi baruwa yishyuza Sarupongo itike y’indege yishyuriwe ubwo yajyaga gushaka ikipe ku mugabane w’uburayi ndetse ahita anamwirukana mu ikipe nta mperekeza kandi aziko ari umunyamahanga.

Ibyakurikiyeho ni ukutumvikana n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sport ariwe Skol ndetse no guterana amagambo aho umuyobozi wa Skol yavuze ko Rayon Sport iyobowe nabi, ndetse no gutangira gukura bamwe mu bakunzi ba Rayon Sport agenda abigizayo buhoro buhoro, ubutaha tuzagaruka kuri uyu muyobozi yatowe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

M. Nyandwi Marie Louise @Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *