Pierre Nkurunziza wari Perezida w’igihugu cy’u Burundi yashinguwe mu cyubahiro gikomeye

Abarundi batagira ingano baturutse imihanda yose kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 byazindukiye kuri Stade Ingoma mu Mujyi wa Gitega mu muhango wo gusezera no gushyingura Nkurunziza Pierre wahoze ayoboye icyo gihugu.

Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye, nk’uko itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye icyo gihe ribivuga,Byari biteganyijwe ko azava mu biro bye muri Kanama 2020 agasimburwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye watsinze amatora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020,Icyakora Nkurunziza yagombaga guhabwa umwanya w’umuyobozi w’ikirenga aho yari kujya ahabwa akayabo k’amafaranga ndetse n’ibindi yakenera.

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.

Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.

Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).

Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.

Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe b’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo gihugu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, guhera ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa.

Iri tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ryagiraga riti “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’Umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’Akababaro.”

@rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *