Nyabihu: Hinga Weze yafashije KOGIMUIN kubona icyumba gikonjesha kibika umusaruro wabo

Muri Koperative  “KOGIMUIN” Girisuku Muhinzi-Mucuruzi  w’imboga n’imbuto Nyabihu  bavuga ko  nyuma yo kubona ubufasha bw’umushinga Hinga Weze,wo kububakira icyumba gikonjesha ubu umusaruro wabo wa karoti utagipfa ubusa nka mbere kandi avuga ko kwinjira muri koperative ubu umuntu mushya asabwa gutanga ibihumbi 20 kandi akaba agomba kuba ari n’umuhinzi.

Batunganya umusaruro wabo biteguye kuwohereza ku isoko

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo

Iyi Koperative yubakiwe inzu mu Murenge wa Mukamira ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu aho batunganyiriza umusaruro wa Karoti mbere yo kuwujyana ku isoko, Mbanzabugabo Eric avuga ko iyi Koperative yatangiye mu mwaka wa 2016, bafite intego yo gushakira abahinzi amasoko no guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga cyane cyane bakaba bibabnda kuri Karoti na Burokoli.

Perezida wa Koperative Mbanzabugabo Eric wambaye ikote ritukura afatanya n’abagenzi be gutungana umusaruro wabo

Umuyobozi wa KOGIMUIN avuga ko byinshi bamaze kugeraho babikesha umushinga Hinga Weze kuko yafashije abahinzi kubona amahugurwa ndetse ubu n’icyumba babikamo umusaruro wabo kugira ngo utangirika (Coldroom) mu gihe bagitegereje kuwujyana ku isoko gikonjesha.

Yagize ati “Ibikoresho tubikamo uyu musaruro wacu bigera ku 150 zibitsemo neza (Amakuleti) byatwaye amafaranga asaga Miliyoni 6 z’amafanga y’u Rwanda aya yose tukaba twarayahawe n’umushinga Hinga Weze, kandi nkuko uyu mushinga ufasha abahinzi kurya indyo yuzuye izi Karoti zifite intungamubiri nyishi zo kudwanya imirire mibi”.

Mbanzabugabo Eric umuyobozi wa Koperative avuga ko ubu icyumba gikonjesha kidakoresha cyane kuko muri iyi minsi ntabwo umusaruro ari mwinshi kandi hakaba hafite ubushobozi bwo kubika umusaruro amezi atanu utarangirika.

Ubusanzwe iyi koperative ikaba isanzwe ikorana na Koperative y’abacuruzi ba Karoti ikorera mu Isoko ryo kwa Mutangana Nyabugogo ya KODUKU ku buryo buri munsi baboherereza imifuka isaga 300 kandi buri mufuka ukaba uba urimo ibiro bigera ku 120 aho ugera Nyabugogo uhagaze ibihumbi 32.

KOGIMUIN ubu bafite 159. Mbanzabugabo avuga ko batangiranye abanyamuryango 67 ariko biyubatse bigaragara mu bijyanye n’ubukungu yaba muri koperative n’abanyamuryango muri rusange.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *