Abamotari bahawe umuti usukura intoki ku munsi mpuzamahanga w’imikino Olempike

Kw’isi yose kuri iyi taliki 23 Kamena 2020 hizihijwe umunsi mpuzamahana w’imikino olempike ihuza imikino itandukanye mu Rwanda wizihijwe hibandwa kugutanga umuti usukura intoki ku ba motari.

Mbere y’intambara y’isi,Imikino Olempike yagombaga kuba 1940 ni 1944 ikaba yaragombaha kubera mu gihugu cy’ubwongereza ariko ntiyaza kuba kubera intambara ya 2 y’isi yose,Mu kwezi kwa mbere 1948,ishyirahmwe ry’imikino Olempike kw’isi ryasizeho umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza imikino Olempike.

Umunsi wa Olempike kunshuro yambere ukaba warizihijwe taliki ya 23 Kamena hakaba haritabiriye komite z’ibihugu 9, Austria, Belgium, Canada, Great Britain, Greece, Portugal, Switzerland, Uruguay  na Venezuela bika aribyo byari bigize ishyirahamwe ry’imikino Olempike muri icyo gihe.

Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda wanavugiye abandi bamotari bose muri rusange, yavuze ko kuba buri mumotari asabwa kuba afite umuti none bakaba babonye inkunga y’umuti ari igikorwa bakiriye neza kandi kigiye gufasha mu buryo rusange mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
“Ni igikorwa twishimiye cyane kuba badutecyerejeho. Mu by’ukuri natwe niyo gahunda twari turimo mu kureba uko twagira isuku turwanya COVID-19 abo bsiabwa ko umumotari atwara umugenzi amaze kumukarabya umuti no kuwutera mu ngofero. Ibi rero bigaragaza ko inzego zitandukanye zidutecyereza kandi tukakangurira abagenzi bose ko bagomba gufatanya n’abanyarwanda mu kwirinda bityo bakajya bagendana imiti.”Ngarambe

 

Mu Rwanda uyu munsi ukaba watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wungirije wa mbere muri komite Olempike y’u Rwanda Rwemarika Felicite akaba ari no mukana ka komite Olempike ku rwego rw’isi,Batangiza iki gikorwa bakaba batanze umuti usukura intoki ku rwego rw’abamotari bakorera mu mugi wa Kigali.

Yakomeje agira ati” iki cyumweru kizarangwa ahanini n’ibiganiro biciye ku ikoranabuhanga haganirizwa abatoza, abaganga, abayobozi ba siporo, abasifuzi n’abandi kuri gahunda zakomeza gutuma siporo iba umukino wo kubaka amahoro n’ubuzima bw’abantu”.

Uyu munsi kandi ukaba watangijwe hari namabwe mu bakinnyi bitabiriye imikino Olempike mu byiciro bitandukanye nabamwe mubigeze kwitabira iyi mikino,Sharangabo Alex,Ntawurikure Mathias,Nyirabarame hanwe nababonye itike yo kwerekeza mu mikino Olempike iteganyijwe kuba nyuma Covid-19 Félicien Muhitira na Hakizimana John na,Ntagengwa Olivier ,Bayisenge Emery na Micomyiza Rosine bakunda kwita Cice nabo baribahari nkabahagarariye abandi basiporutifu.

Muyanziza Gervain umukozi muri minisiteri ya siporo niwe wari uhagarariye minisiteri akaba yashimiye komite Olempike y’u Rwanda kugikorawa yateguye cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imikino olempike batanga umuti usukura intoki ku bamotari mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *