Huye: Basanga imyumvire y’uko kubyara abana benshi ari ukugwiza amaboko ikwiye gucika

Hambere mu Rwanda, wasanganga abantu babyara abana benshi kuko kubagira byafatwaga nko kugira amaboko n’ishema mu miryango, ndetse no kubitaho ntibyabaga bigoranye kuko ibibatunga n’aho bazatura byabaga bihari. Abanyarwanda bari bagifite amasambu ahagije n’inka zabakamirwa.

 

Icyakora kuri ubu bitewe no kuba imibereho yarahindutse, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage bukaba butajyanye n’ubukungu bw’igihugu, hari abaturage bo mu karere ka Huye bavuga ko imyumvire yo kubyara abana benshi ikwiye guhinduka, abantu bakayoboka gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imiryango ibashe kwiteza imbere.

Uwitwa Mukakalisa Jeannette atuye mu Mudugudu wa Muyange mu Kagali ka Gahororo umurenge   wa Karama. Avuga ko kuba hambere barabyaraga abana benshi byari umuco wo kugira maboko mu muryango bityo bikagura n’umuryango,ariko ko muri iki gihe byahindutse.

Yagize ati, “Urebye hambere ba sogokuru na ba Data bari bafite ibyo kudutunga kuko wasangaga umuryango umwe ufite ibikingi ndetse n’amatungo menshi arikose kuri ubu usanga umuntu afite inzu atuyemo nta munsi y’urugo ahubwo atunzwe no guca incuro. Urumva rero ntago byakoroha mugihe waba wabyaye benshi pe! Bisaba kubyara bake wabashakwitaho.”

Umusaza Kajibwami Disimasi w’imyaka 75, nawe atuye mu Mudugudu wa Muyange mu kagali ka Gahororo umurenge  wa Karama. Yabyaye abana 10. Asanga muri iki gihe abantu bagomba kubyara abana bake kuko ibyakera atari byo by’ubu.

Agira ati,” Urebye ab’iki gihe bagomba rwose kuboneza urubyaro kuko uko byari bimeze ku gihe cyacu byarahindutse cyane pe! Nonese ngewe njya kurongora Data yankatiye umusozi nabo nabyaye nabo nange narabahaye ariko se ugirango ubu abuzukuru bange bazabona ibyo baha abazabakomokaho?”

Kankesha Annonciata, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe avuga ko nubwo hambere kubyara abana benshi byari ukugira amaboko no kwagurau muryango abantu bakwiye guhindura imyumvire bakabyara bake bashoboye kurera, bakanirinda indahekana.

Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Turushaho gukora ubukangurambaga mu baturage bacu tubereka ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko umuryango waboneje neza ubaho neza kandi utuje ,kandi tukanabereka ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko bubya iyo umuryango utuje n’ubuyobozi nabwo buba butuje.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura umubare w’abaturage baboneza urubyaro, bakava kuri 48% bariho mu 2013/2014 bakagera kuri  60% mu 2024.

Niringiyimana Egide @rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *