Hinga Weze yatanze Kandagira ukarabe ku matsinda manini mu Bugesera

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kamena 2020 mu Karere ka Bugesera umurenge wa Mayange mu kagali ka Kibenga kagizwe n’imidugudu 7 hatanzwe ibikoresho byifashishwa mu gukaraba intoki ku matsinda manini y’imirire akorera mu murenge wa Mayange.

Ibyo bikoresho akaba ari Kandagira ukarabe n’amasabune bizifashishwa n’abagize umudugudu mu gihe baje mu gikorwa cy’igikoni cy’umudugudu, ubundi igikoni cy’umudugudu ni ishuli ababyeyi bagize umudugudu bahuriramo kugira ngo bahabwe inyigisho y;uburyo bategura indyo yuzuye y’umwana.

Hinga Weze ni umushinga watangiye k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ( RAB) ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda k’ubuhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere icumiikoreramo mu kwita k’ubuhinzi no kunoza imirire.

Kamuzima Phoibe umukozi uhagarariye Hinga Weze mu Karere ka Bugesera agaruka cyane ku minsi igihumbi y’umwana aho gitangirira umubyeyi asama inda.

Yagize ati “Umubyeyi witegura gusama indyo agomba gufata, umubyeyi utwite indyo agomba gutegurirwa, umubyeyi wonsa indyo ikwiriye agomba gufata ndetse n’umwana kuva akivuka kugeza ageze ku myaka ibiri kuko uwo mwana aba agomba kwitabwaho cyane we n’umubyeyi we”.

Yakomeje agira ati “Mu mirenge umunani Hinga Weze ikoreramo mu Karere ka Bugesera dukora twifashishije abajyanama b’ubuzima n’abajyanama b’ubuhinzi kuko Hinga Weze igambiriye guca indwara zishamikiye ku mirire mibi twifashishije ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y;ikirere ndetse no kwigisha ababyeyi gutunganya neza indyo yuzuye bita ku isuku cyane cyane y’ibiribwa ndetse naho batuye”.

Uwanyiligira Anita umujyanama w’ubuzima mu kagali ka Kibenga ashima ibikoresho bahawe kuko bizatuma bagira isuku mu gihe tuzaba tugiye kwiga uko ababyeyi bategura indyo yuzuye.

Yagize ati “Ibi bikoresho duhawe na Hinga Weze biratworohereje cyane mu gihe twahuye nk’amatsinda manini dutegura amafunguro no kuyagabura, kandi aya mahugurwa duhawe byari ukwibukiranya kuko inshuro nyishi turahura tukabyiga kuko twiga k’ubuzima bw’umubyeyi ndetse n’ubw’umwana mu mirire no ku isuku mu bihingwa”.

Ubundi izi nama zajyaga zibera ku rwego rw’umurenge  kandi ibi bikoresho yukaba twarabitanze mu mirenge yose ariko uyu munsi hakaba hari hatahiwe umurenge wa Mayange kubera icyorezo cya Covid-19 byatumye tubimanura tubizana ku rwego rw’akagali.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *