Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu uzizihirizwa mu bitangazamakuru

Uyu munsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu nkuko wemejwe n’umuryango w’Abibumbye (ONU) ukaba waratangiye kwizihizwa tariki ya 13 Kamena 2015 uyu munsi ukaba uzizihizwa muri uku kwezi turimo.

Uyu munsi wari usanzwe wizhizwa hategurwa guhuza abanyamuryango bacu cyane cyane abana bakanezezwa no guhura n’abandi ndetse tukarebera hamwe ibyo twagezeho tugafata ingamba zuwo mwaka wundi dutangiye.

Bityo rero kubera icyo cyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi ntabwo bizabadukundira guhurira hamwe akaba ariyo mpamvu uyu munsi bazawizihiza binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye haba ibyandika na Radiyo ndetse na za Televiziyo zitandukanye ariko abazabishobora bakazadutera inkunga yo kubitambutsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu muryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ( OIPPA) Bwana Hakizimana Nicodem akaba yadutangarije ko uyu mwaka nta munsi mukuru uzabaho kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Yagize ati “Uyu mwaka ntabwo bizakunda kuko iminsi mikuru n’amanama ntabwo yemerewe kuba kubera Coronavirusi, ariko turacyaganira uko abana bazabona ibizabashimisha mungo iwabo nubwo ubushobozi ari buke cyane kuko tugishaka abazabidufashamo”.

Yakomeje agira ati “Hari byinshi twishimira nubwo imbogamizi zitabura kuko abafite ubumuga bw’uruhu ubu hari ikibazo cy’amavuta abasha kudufasha kugabanya imirasire y’izuba tutabasha kubona kandi ubu twinjiye mu gihe cy’izuba, naho ibyo twishimira twagezeho kuba twarakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’uburezi ubu umwaka ushize abana bakaba barahawe ikizamini gifite inyuguti nini abana bakoze ikizamini gisoza amashuli bakaba baratsinze bose”.

Insanganyamatsiko ubu dufite igira iti “Naremewe kurabagirana”ikaba yaratanzwe n’umuryango w’Abibumbye kugira ngo barwanye abakomeje kwambura ubuzima abafite ubumuga bw’uruhu kubera kubeshya ko ibice byabo hari icyo byagezaho.

Uburyo abafite ubumuga bw’uruhu bakirwa muri Sosiyete nyarwanda igomba kumenya ko baremewe kurabagirana kuko nabo barashoboye, ikindi gishimishije nuko imiryango ifite abana bafite ubumuga bw’uruhu muri uyu mwaka bahuguwe uko uwo mwana avuka, kuko byagiye bigaragara ko babaga batazi impamvu uwo mwana yavukaga ndetse akenshi wasangaga umubyeyi ariwe ugira ingaruka zuwo mwana yabyaye.

Tukaba dusoza dusaba imiryango itandukanye yewe na Leta ko ubu muri iyi mpeshyi tuzahura n’ikibazo gikomeye cy’izuba bityo tukaba dukeneye ko habaho kutuvuganira kugira ngo ayo mavuta abashe kutugeraho kuko kugeza ubu ayo mavuta abashe kuboneka kuri Mituweli bityo natwe ubuzima bwacu burusheho kugenda neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *