Ikipe ya Kiyovu Sport ikomeje gukubita ahababaza amakipe atandukanye itahiwe ni Police Fc yakuwemo Ngendahimana Eric

KiyovuSport ikomeje kwiyubaka isinyisha abakinnyi batandukanye ibakura mu makipe akomeye nka RayonSport na Police Fc.

Nyuma yo kongerera amasezerano  zimwe mu nkingi zamwamba zabo ikipe ya Kiyovu Sport yagiye ikubita ahababaza amakipe akomeye arimo nk’ikipe ya RoayonSport iri mubibazo byingutu kubera ikibazo cy’amikoro make aho umuzamu wayo wambere Kimenyi yabacitse akerekeza muri Kiyovu Sport.

Yabaye umukinnyi wa kane mushya usinyiye Kiyovu Sports nyuma ya rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, myugariro Irambona Gisa Eric wavuye muri Rayon Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports.

Kiyovu ikaba ikomeje kugera amajaja undi mukinnyi wo hagati mw’ikipe ya RayonSport Oumar Sidibe kuko bamukuye munzara bamwe mu bayobozi ba Kiyovu benda kumuha amasezerano yo kuba yakinira ikipe y’urucaca.

 

Kuri ubu ikipe ya Kiyovu ikaba itangiye kwinjira mu ikipe ya Police Fc kuyikuramo bamwe mubakinnyi bari bayifatiye runini aho kwi kubitiro bahereye kuri Ngendahimana Eric wakinaga mu kibuga hagati  yugarira akaba yahawe amasezerano y’imyaka igera kuri ibiri(2) akinira urucaca bikaba birikunugwanugwa ko na rutahizamu wa Police Fc Ndayishimiye Dominic nawe yaba arihafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport.

Kiyovu ikaba ikomeje urugamba rwo kwiyubaka ishakisha uburyo yakongera gutwara igikombe cya shampiyona iheruka muri 1993.

Kiyovu Sports yabayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961, imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *