Iradukunda Eric bakunda kwita Radu umusaruro akura mu guconga ruhago yawerekeje mu bucuruzi

Kuba nagana iyubucuruzi ndumva ntakibazo kirimo kuringewe kuko gucuruza ntago bibangamira akazi kange ko gukina umupira w’amaguru.

Nyuma yo kunura mu makipe atadukanye y’abato mu karere ka rwamagana akaza gushimwa na batoranyaga abana berekeza mu irerero ry’igihugu ariryo Isonga ndetse yava muri iryo rerero akaza gushimwa n’ikipe ya As Kigali yabayemo igihe kitari gito akaza kuyivamo akareyeza muri Rayonsport Iradukunda Eric bakunda kwita Radu yishimira ibyo umupira w’amaguru umaze kumugezaho.

Radu umwe mu bakinnyi bakina bugarira ariko kuruhande avuga ko nyuma yo gukina umupira aticaye ubusa  kuko umusaruro akura ku mupira wa maguru wamufashije kwinjira mu bucuruzi kugirango mugihe azaba asoje gukina azabone ibizakomeza kumubeshaho.

Mukiganiro kigufi uyu musore yagiranye na Radio 10 yavuzeko kuriwe abona kuba akora ubucuruzi ntacyo bihungabanya kukazi ke ko gukina umupira wa maguru ngo dore ko ubukuruzi akora bwo gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi bituma aruhuka igihe abikurikirana.

Radu yakomeje agira ati”Erega kuba nagana iyucuruzi kandi ngikina umupira numva ntacyo bitwaye kuko ntanakimwe kibangamira ikindi kandi byose bimpa umusaruro kuko gukina ntago tuzahora dukina rero nagomba gushaka icyo nzakora nyuma yo kuva mu kibuga”

Uyu musore kandi ya natangaje ko yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Police Fc nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’ikipe ya RayonSport yashimiye abo babanye bose muri RayonSport ndetse ashimira cyane abafana batahwemye kumwereka urukundo.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *