Kiyovu Sport yizeye gushimisha abakunzi bayo yongeramo abakinnyi

Abakunzi ba Kiyovu Sport ndetse n’abayobozi bayo bakomeje kwiyubaka bishakira ibyishimo  bamaze igihe badafite kuba umwaka w’imikino urangiye bafite umwanya wa gatanu ndetse umwaka ushize bakaba barageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ubu barashaka kugaruka mu makipe ahatanira ibikombe mu Rwanda.

Samson Babua yamaze gusinyira Kiyovu Sport

Ikipe ya Kiyovu Sport ikaba kugeza ubu ihagaze neza ku isoko ryo kugura abakinnyi bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino kuko yamaze kwibikaho abakinnyi bazayifasha kandi ikaba igikomeje kuko imaze gusinyisha abakinnyi babiri umwe ni Rutahizamu wakiniraga Sunrise ya Nyagatare Samson Babua  ndetse na Myugariro wari muri Rayon Sport Irambona Eric.

Ntabwo irarangiza kugura ahubwo Ntarindwa Theodore akaba akomeje kugura abakinnyi kugira ngo arebe ko nibura batangira guhanganira ibikombe muri uyu mwaka w’imikino, akaba avuga ko abo bakeneye batarababona kuko bakeneye umuzamu aho barimo kuvugana na Kimenyi Yves nawe ugifite amasezerano muri rayon Sport hamwe na Mugheni Fablice wari wavuye muri iyo kipe ariko nawe bakaba barimo kuganira nawe.

Uyu mwaka  w’imikino wa 2019-2020 ukaba udasojwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyateye ku isi bituma irushanwa rihagarikwa ryari risigaje imikino irindwi ariko kubwumvikane bw’abayobozi  b’amakipe bakaba baremeje ko ikipe ya APR FC yari iya mbere ihabwa igikombe kuko imikino yose yahagaritswe.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *