Kugira umutima mwiza ntabwo babyiga mu ishuli ahubwo barabivukana abagiraneza baracyariho

Kuri uyu wa Kane taliki 21/05/2020 mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’abaturage bagizweho ingaruka na Coronavirusi (Covid-19) cyane cyane  ( abaturage baryaga ari uko bakoze) twashyikirije inkunga twageneye abaturage iki gikorwa tukazagikora mu Turere turindwi aritwo Gakenke twasuye uyu munsi hakaba Rulindo,Nyanza,Kirehe, Nyagatare, Nyaruguru,na Nyamagabe.

Umufatanyabikorwa TROCAIRE utera inkunga imiryango itandukanye  DUTERIMBERE, ARCT-Ruhuka na CEJP yafashije imiryango 374 yo mu Karere ka Gakenke. Imiryango 187 yo mu murenge wa Mataba   n’imiryango 187 yo mu murenge wa Janja.

Byatanzwe mu Murenge wa Mataba. Buri muryango wahawe Ibiro 20 by’akawunga, Ibiro 15 by’ibishyimbo, imiti 4 y’isabune, indobo 2, ijerekani 1, Ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori (Cotex) 2, udupfuka munwa kubatanze ibyo b’ibiryo n’ibikoresho by’indangururamajwi ( megaphone) 2 kuri buri Murenge.

Ibiribwa byatanzwe bikaba bifite agaciro ka Miliyoni Cumi n’icyenda zisaga (19,000,000 Frw) . Umuyobozi uhagarariye TROCAIRE ku rwego rw’Igihugu MUREKATETE Christine niwe wari uyoboye itsinda ryaturutse i Kigali.

Abaturage bo mu mirenge yavuzwe haruguru yasuwe kuri uyu munsi bakaba bashima TROCAIRE n’imiryango itandukanye batera inkunga umutima mwiza bagize wo gufata mu mugongo abagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kandi bakavuga ko abafite imitima myiza batabyiga mu ishuli ahubwo barabivukana kandi bigakomeza kubaranga aho bari hose, kandi bakemeza mko abagira neza bakiriho bafite umutima w’urukundo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mataba yabwiye abaturage b’Umurenge bari baratoranijwe ko bagizweho ingaruka na Covid-19 ko Ubuyobozi bubari hafi abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza   yo kwirinda Covid-19 mu rwego rwo kuyirwanya burundu cyane ko mu Gihugu cyacu ntawe kirahitana.

Ku rwego rw’Akarere ka Gakenke hari UWAMAHORO Triphonie Umukozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa. Iki gikorwa kikaba kigomba kuzakomereza mu Murenge wa Janja naho mu cyumweru gitaha bakazakomeza gufasha abaturage bo mu karere ka Rulindo,Nyanza,Kirehe, Nyagatare, Nyaruguru,Nyagatare na Nyamagabe.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *