Tanganyika: Abana 13 baburiwe irengero abantu9 barapfa ubwato bwarohamye muri Kaye

 

Mu Ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira 17 Gicurasi mu gace ka Kaye mu birometero 20 uvuye kumwaro wa Kabalo mu ntara ya Tanganyika harohamye ubwato bwa Bana Bamo buhitana abantu 9 abana 13 baburirwa irengero abarokowe ni abantu 49.

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’Intara ya Tanganyika Dieudonne Kamona kuri uyu wa gatatu yabitangarije RTNC iyo mibare ko ari iyagateganyo kuko baracyakomeza gushakisha ababa barokotse cyangwa se abapfuye kuko umubare wabo bwari butwaye utazwi.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Teritwali ya Kangolo bwatumenyesheje bubinyujije kuri Radiyo yo muri ako gace ko imiryango yose yaba yarabuze ababo yabitangaza babinyujije mu buyobozi bubegereye, nkuko byemewe n’amategeko, kandi ubuyobozi bukaba bukomeje kwihanganisha ababuze ababo kuko bose bari Abakongomani. Ubuyobozi bw’intara bukaba bukomeje gukora iperereza ngo burebe icyaba cyarateye ubwo bwato kurohama abazafatwa bagahanwa”. Umuyobozi wa poste ya ANR ndetse na DGM w’ubukerarugendo hamwe n’ushinzwe SNCC urebwa n’icyambu cya Kangolo bakaba bagomba gutanga ibisobanuro nkuko bitangazwa  na Minisitiri w’Intara ushinzwe itumanaho.

@Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *