U Bushinwa bu binyujije muri Ambasade yabo mu Rwanda bwageneye ishyirahamwe rya Kung-Fu ibiribwa byo gufasha abanyamuryango muti ikigihe cya Covid-19

Ibyo biribwa byashyikirijwe abahagarariye amakipe 23 yo hirya no hino mu gihugu akina Kung-Fu/Wushu mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, ni we wari uhagarariye icyo gikorwa ku ruhande rw’u Bushinwa,Ni igikorwa kitamaze umwanya munini, kikaba cyabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020.

Ibyo biribwa bipima toni 28,8 byari bigizwe n’ifu y’ibigori, ibishyimbo, isukari n’umuceri. Bigenewe imiryango 402 irimo abantu bakina Kung-Fu mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa, Rao Hongwei, yavuze ko Kung-Fu ari umukino mwiza ufite aho uhurira n’umuco w’Abashinwa, ukaba n’ingirakamaro kuko ugira uruhare mu guhuza u Rwanda n’u Bushinwa.

Yanabwiye abakinnyi bawo kuwukomeza muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ari umukino utuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Murasabwa gukomeza kugira ubuzima bwiza muri iki gihe muri mu rugo mwirinda COVID-19. Ibyo rero birabasaba gukomeza imyitozo no kurya.”

Guverinoma y’u Bushinwa yafashije u Rwanda mu buryo bwinshi kandi butandukanye, ndetse igira n’uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.

Hongwei yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari nk’uw’abavandimwe. Yongeyeho ko iyi Coronavirus yatumye ibihugu byombi birushaho gukorana bya hafi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye Ambasade y’u Bushinwa kuri iki gikorwa n’uburyo ikomeza gushyigikira imikino n’abayikina mu Rwanda.

Ati Iki gikorwa ni icya kabiri cya Kung Fu njemo bagizemo uruhare, ariko ubu birihariye kuko si amarushanwa kuko ahubwo ni ibikorwa byo kudufasha kugira ngo dufatanye muri ibi bihe turimo nk’Isi yose, nk’Abanyarwanda.”

Yashimiye kandi Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda, ko nyuma y’inama yahuje amashyirahamwe y’imikino na Minisiteri ya Siporo, yagize icyo ikora kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi bukomeze kuba bwiza muri ibi bihe.

Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu mu Rwanda, Makuza Richard, na we yashimiye Ambasade y’u Bushinwa, avuga ko inkunga y’ibiribwa yatanzwe, izahabwa abakinnyi kugeza mu cyumweru gitaha.

Nzabonimana Elie utoza Kigali Wushu Club yashimiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku buvugizi bwakoreye abakinnyi, kuko iyi nkunga izakemura ibibazo by’imibereho abakinnyi bari bafite.

Ati “Ndashimira ishyirahamwe ku buvugizi ryadukoreye kuko ryabonaga ko abakinnyi bari bageze mu bihe bibagoye, ibyo bakoze turabashimira. Abanyeshuri bari bafite akazi gatandukanye barimo abamotari, akazi kabo kari kahagaze. ”

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *