Ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana buturuka mu kurya neza

Umushinga Hinga weze ukorera mu turere 10 mu gihe cya Guma Murugo washishikarije abahinzi gukorana imbaraga mu guhinga no kworora inkoko kugira ngo bakomeze kwihaza mu biribwa.

Umusaruro mwiza uturuka ku mbaraga umuhinzi aba yakoresheje kandi n’inama agirwa ni ingirakamaro
Amagi ni ingirakamaro ku bana bakiri batoya bari munsi y’imyaka itanu ariko n’abagore batwite ni ingenzi kuribo

Abahinzi bakorana na Hinga Weze bagiriwe inama yo gukomeza guhinga ndetse no kworora kugira ngo ibi bihe turimo bya Covid-19 bitazatugiraho ingaruka mu gihe izaba igabanutse, ikindi nubwo hariho icyorezo ariko ntabwo imirimo yabo ya buri munsi yagombaga guhagarara.

Nubwo muri ibi bihe ari ibyimvura ariko Hinga Weze yafashije abahinzi bakorana nayo mu turere 10 guhinga ibihe byose, akaba ariyo mpamvu abahinzi bo muri utwo turere bahora bakirigita ifaranga, ikindi kandi ntawe ukorana na Hinga Weze ushobora kurwaza Bwaki kuko abana babasha kubona indyo yuzuye.

Uyu mushinga ukaba ukangurira abahinzi n’aborozi bo muri utwo turere kuba nyambere mukwiriza icyorezo cya Covid-19, kandi bagakangurira n’abagenzi babo batarabasha kwibumbira hamwe kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa kuko uwakoranye na Hinga Weze ntagira inzara kandi ahorana ifaranga ku mufuka bityo agasezerera ubukene.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *