Ibyumweru bibiri birashize GumaMurugo idohowe mu bikorwa bimwe

Mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe kugira ngo bahangane n’icyorezo cya Covid-19 byari uguhagarika imirimo yose abantu baguma mungo zabo kugira ngo birinde ugukwirakwiza Coronavirusi kandi byatanze umusaruro mwiza.

Ibyumweru bibiri birashize bongeye kurekuea imirimo imwe n’imwe ariko hakaba hari nindi itarafungurwa nk’Utubari, gutwara abagenzi kuri Moto ndetse n’ingendo zo mu ntara kugira ngo minisiteri y’ubuzima ibanze imenye uko byifashe bamaze gupima abo bazafata nk’icyitegererezo mu ntara zose kugira ngo bamenye uko icyo cyorezo kifashe cyangwa se bamenye uko bagihashya.

Umunsi wa mbere tariki ya 4 Gicurasi #GumaMurugo ifunguwe wasangaga abantu babyigana ku mabisi atwara abantu dore ko izo Bus umubare zatwaraga wagabanutseho ½ bityo rero haba muri Gare cyangwa aho abagenzi bategera imodoka wasangaga babyigana cyane ariko Umujyi wa Kigali ufatanije n’Urubyiruko rwabakorera bushake ubu ibintu babishyize ku murongo.

Ubu abagenzi barashima cyane uru rubyiruko kuko rwatumye umubyigano wabaga kuri Bus ugabanuka kuko bashira abantu ku murongo kandi ugasanga bafasha abafite integer nke ndetse n’abafite ubumuga cyangwa se abarwayi kubasha kwinjira muri Bus

Aba basore n’inkumi ntabwo batinya gukora mu bihe bigoye cyane cyane mu gihe cy’imvura usanga badatererana abo bafasha kujya ku mirongo, ikindi aba baje bakenewe kuko babashije gufasha igihugu kurwanya Covid-19 kandi baracyakariho kuko usibye kubasanga ku muhanda usabasanga no kwa muganga bafasha abarwayi kubayobora aho bajya kwivuriza.

Nyuma y’ibyumweru bibiri nibyo Guverinoma yavuze ko izongera kureba aho kurwanya Covid-19 igeze kugira ngo barebe niba bashobora kwongera kugira izindi serivice bafungura, ariko amashuli yo akaba azafungura mu kwezi kwa cyenda, mu gihe imikino yo izakomorerwa mu kwezi kwa munani naho Shampiyona igatangirana n’ukwezi kwa cyenda.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *