Ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate buyoboye Rayon Sport mu nzira ebyiri

Ikipe ya Rayon Sport ikunzwe kwitwa ko ari ikipe y’abanyarwanda cyangwa ikipe y’Imana ikaba ikunzwe na benshi mu Rwanda ariko utaba abayobozi bayo ngo bakubwire umubare w’abakunzi bayo, ikaba ari ikipe ikunze kurangwa n’ibibazo byayo abayizi neza bakavuga ko ariko yiberaho.

Ubuyobozi bwayo buyobowe na Munyakazi Sadate mu gihe gito bumaze buyobora iyi kipe bukaba bwaragiye bukora ibidashimisha abafana bayo ndetse n’abakinnyi bayo aribo twakwita ko ari abakozi bayo, ndetse no kutavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda ( Ferwafa), hamwe no kutumvikana n’umuterankunga wabo Skol.

Ibyo byose bikaba byaratumye habaho kuvuga nabi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bagaragaza ko riyobowe nabi ndetse no kuvuga batishimiye ubwo buyobozi ndetse bibaye byiza bakwegura no kutitwara neza k’umuvugizi w’ikipe ibi bikaba byaratumye bahamagazwa kwitaba akana gasinzwe imyitwarire muri iri rishyirahamwe, nyuma yo kubazwa impamvu yibyo byose gahanisha umuyobozi w’ikipe amezi atandatu atari mu bikorwa by’umupira w’amaguru hamwe n’imikino ine umuvugizi w’ikipe

Munyakazi Sadate wahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru amezi atandatu ariko akaba yarajuriye ategereje umwanzuro uzafatwa

Nyuma yaho abakunzi bayo bayobewe uko ikipe yabo izakomeza kumera gutyo abayoboye mbere ikipe ya Rayon Sport bafatanije na Komite iriho ubu bakaba barakoze inama barebera hamwe uko ikipe yakwivana muri ibyo bibazo byinzitane yari imaze kugeramo, birimo ibyo kwirukana bamwe mu bakinnyi ndetse no kwongera kugarura umubano mwiza n’umuterankunga wabo.

Bamaze gusoza inama hafashwe umwanzuro wo gushyiraho akanama kazafasha Komite nyobozi mu kureba imicungire y’ikipe muri ibi bihe bya Covid-19 ndetse no kureba uko izakomeza kubayo nyuma ya Covid-19, kandi gafite ubushobozi bwo kuba kahura n’abandi kabona ko ari ngombwa mu iterambere rya Rayon Sport.

Abagize ako kanama Ngishwanama ni aba bakurikira : Ruhamyambuga Paul , Dr Rwagacondo Emile Claude, Muvunyi Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Theogene, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper ibi bikaba byarabaye tariki ya 10 Gicurasi 2020. Benshi mubakurikirira ibya Rayon Sport hafi babona iyi komite Nyobozi yatswe uburenganzira kuko kugeza ubu haba kwumvikana n’umuterankunga cyangwa gushaka no kwogeramo abakinnyi byose bizakorwa n’aka kanama.

Ubu abasanzwe bamenyereye agakino ka Rayon babirebera hafi ndetse n’umukinnyi wari wamaze kwirukanwa muri Rayon Sport Michel Sarpong yamaze kuganira nakano kanama ku buryo ntaho akigiye ahubwo barashaka kumwongerera amasezerano bityo banongeremo abandi bakinnyi, kugeza ubu nibo barimo kuvuguna n’umuterankunga mukuru wabo Skol kugira ngo yongere amasezerano.

@Rebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *