RDC: Pasteur Mukuna ushinjwa gufata kungufu yashyikirijwe ubutabera

Umuvugabutumwa Pascal Mukuna mu itorero rya Assemble Chretienne rya Kinshasa (ACK) akaba n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Rennaissance yo mu cyiciro cya mbere muri RDC kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi yashikirijwe urwandiko rumufata rwatanzwe na Parquet general y’urukiko rwibanze rwa Gombe.

Akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata kungufu cyatanzwe na Madame Tshibola Mamie umugore wa Nkantshia Milingo witabye imana  ndetse no kumukangisha ko yamwica,nkuko byatangajwe n’uburanira Mamie Tshibola ubishinja Pasteur Pascal Mukuna.

Pascal Mukuna yafashwe ahita yerekezwa muri Prison Centrale ya Makala akaba ariho yaraye ijoro rye rya mbere, nyuma y’amasaha 8 aburanishwa uwunganira mu mategeko Pascal Mukuna Me Richard Bondo akaba nawe yemejwe ifatwa ry’umukiriya we, ariko akaba yasabye ko yabanza gukorerwa isuzunwa ry’ubuzima bwe ndetse bagahagarika n’inzandiko zitemewe n’amategeko z’ikibanza aregwa ko yajyanye zuwo mugore.

Ikirego cyatanzwe gishinja Pasteur Pascal Mukuna na Madame Mamie Tshibola uwahoze ari umwizerwa wiryo Torero, nkuko zari inshuro ebyiri bakoranye imibonano mpuza bitsina akaba ubwanyuma yaramukangishije imbunda,akaba atahishe ko na murumuna wa Tshibola nawe waje gusambanywa kungufu na Pascal Mukuna nawe yamukangishije intwaro muri biro ye, naramuka ahamijwe ibi byaha akaba azafungwa imyaka icumi muri gereza

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *