Mbaraga Alex yatangiye gushaka abakinnyi asenya amakipe y’abandi.

Nyuma yo gusabwa na Komite Olempike y’u Rwanda ko yakumvikana na bamwe mu banyamuryango bagize amakipe abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino ukomatanyije wa  Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alex ntabikozwa.

Kuva yamenyeshwa na bamwe mu banyamuryango ko batazongera kugira amarushanwa bitabira yateguwe n’ishyirahamwe riyobowe na Mbaraga Alex yatangiye gahunda yo gushakisha abakinnyi be ku giti cye asenya andi makipe.

Mbaraga Alex yatangiye gahunda yo gushakisha abakinnyi batandukanye mu makipe yamumenyesheje ko atazongera kwitabira amarushanwa bateguye, kubera ko kugeza ubu ayo makipe atemera uko abayoboye doreko bimwe mubyo bamubwira ko bitagenda neza ni ugutegura irushanwa ridafite ibihembo.

Ibyo bamwe mu bayobozi baya makipe babona nko kubasenyera amakipe dore ko yagiye yifashisha bamwe mu banyamuryango bayo makipe nka Kayitsinga Eugene ubarizwa muri Gisenyi Beach Triathlon Club na Mbonigaba Deogratias  wiyitirira uwo muri Vision Jeunesse Nouvelle.

Uwumukiza Jean Baptiste uyobora Gisenyi Beach Triathlon Club ugaruka ku mikorere ya Club yabo ndetse akanashinja abo bagabo bombi ko iyo hategurwa imikino usanga baza gushuka abakinnyi kugira ngo bitabire ayo marushanwa aba yateguwe n’ishyirahamwe.

Yagize ati “Mu byukuri iyo amarushanwa yegereje umwe mu banyamuryango bacu Kayitsinga Eugene ashaka uburyo yashuka abakinnyi bacu kugira ngo bitabire amarushanwa kandi abizi neza ko twahakaniye ishyirahamwe ko niba ridahinduye imikorere tutazongera kwitabira amarushanwa akanyura mu bakinnyi agashaka kubashuka ngo bitabire ku buryo nitwongera ku mubona muri ibyo bikorwa bibi tuzamuhagarika”.

Yakomeje agira ati”Twandikiye Komite Olimpike ndetse na Minisport dusaba ko bagomba gukemura ikibazo cyacu ariko inama bagiriye Mbaraga nuko yategura inteko rusange tugakemura ibibazo nubwo kugeza ubu we atabyemera niyo mpamvu twafashe umwanzuro wuko tutazongera kwitabira amarushanwa yateguye .”

Kugeza ni ubu ubwumvikane ntabwo hagati ya bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ikomatanyije Kwiruka,Kwoga,Gutwara igare (Triathlon) hari bimwe bitagenda neza kuko bavuga ko ibyo basaba gukosorwa bitaraba ntibazongera kwitabira amarushanwa yose ategurwa niryo shyirahamwe.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *