Abakozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banze gusubira mu Kazi

Bamwe mu bakora muri Amerika banze gusubira mu mirimo bashobora kutazahabwa amafaranga y’ubwishingizi kubera ko bagize ubwoba bwo gusubira mu kazi kubera kwanga ko bakwandura Covid-19.

Nkuko abayobozi n’impuguke muby’umurimo babivuga abakozi bo muri Leta zibarirwa ku ntoki nibo bazahura nicyo kibazo muri iki cyumweru ubwo abategetsi babo biteguye kuzanzamura ubukungu biturutse ku ngamba za Guverinoma kubera icyorezo cya Covid-19.

Nko muri Leta ya Georgia hakurikije itegeko rya Guverineri waho wo mu ishyaka rya ba Repubulika avuga ko amazu akorerwamo ibikorwa bitanduka afungurwa uyu munsi, aya arimo akora ibikorwa byo kwogosha imisatsi ayi myitozo ngororamubiri asukura inzara naca imanzi ku mubiri.

Leta ya Carolina yepfo nayo yemereye abacuruzi kuzafungura kuri uyu wa mbere naho Leta ya Texas na Tennesse zizoroshya ingamba muri ibi byumweru biri imbere nta nimwe muri izo Leta izaba yubahirije amabwiriza agomba gukurikizwa yatanzwe na Perezidanse kubirebana no kwongera gukomorera abantu kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Perezidanse ivuga ko bishoboka gusa nyuma y’ibyumweru bibiri imibare ya banduye Corona Virus ( Covid-19) ariko yagabanutse akaba aribwo bakwongera guha abantu uburenganzi bwo kwongera gusubira mu mirimo yabo naho ubundi abazasubira mu kazi bikaba bizaterwa na Leta zabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *