Rwanda:(CHOGM 2020 ) Inama ya Commonwealth yasubitswe

Kubera icyorezo cya Covid-19 (Coronavirus) iki cyorezo kikaba cyibasiye isi yose, Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), iyo nama yabyo ikaba yari iteganijwe kubera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata ikaba yasubitse.

Iyi nama byari biteganijwe ko izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 10 barimo n’igikomangoma Charles w’Ubwongereza hamwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, uyu muryango ukaba ugizwe n’ibihugu bigera kuri 54.

Mu bijyanye no kwakira iyi nama u Rwanda rukaba rwari rwateganyije asaga Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, Hon Scotland Patricia Umunyamabanga mukuru wuyu muryango akaba atangaza ko muri ibi bihe bikomeye ubuzima aho burushaho kuba bubi bitewe nuko ubukungu bw’ibihugu bwahungabanye kubera iki cyorezo cya Covid-19, iyi nama idashobora guterana.

Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB umuyobozi mukuru wacyo akaba yari yatangaje ko imyanzuro kuri iyi nama igomba gufatwa muri uku kwezi kwa kane aha akaba yarabitangaje ubwo yaganiraga n’abikorera.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta akaba yatangaje ko imyiteguro yari igeze kure bimwe byari byaramaze kurangira ibindi bikiri mu bikorwa.

Ubuyobozi bwa Commonwealth bukaba bwatangaje ko ikindi gihe iyi nama izabera kizatangazwa mu bihe biri imbere ariko ko nta gihindutse U Rwanda ruzayakira.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *