Ibitaro bya Muhima biragira inama abarwayi babigana

Mu rwego rwa #GumaMurugo gahunda yashyizweho na Leta ndetse bakaba bamaze kwongera igihe aho biteganijwe ko igomba kugeza tariki ya 19 Mata,dukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Iyi gahunda isaba ko buri wese yirinda ingendo zidateganijwe kugira ngo buri wese yirinda arinda na bagenzi be icyo cyorezo cyugarije isi ndetse n’U Rwanda rudasigaye kuko hamaze kuboneka abayanduye bagera kuri 84 bakomeje kwitabwaho n’abaganga aho bavurirwa ahantu hatatu hateganijwe hakuriwe n’Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya.

Ku bitaro bya Muhima ahari ibyumba byateganijwe kugira ngo byakire abakekwaho kwandura icyo cyorezo, ndetse bakabakorera ibizamini bagategereza ibisubizo abo basanze nbanduye bakabohereza aho bakurikiranwa n’abaganga abo basanze nta bwandu bafite ariko bakabagumana kugera ku byumweru bibiri bakongera bagakorerwa ibizami abo basanze batanduye bagasubizwa mu miryango yabo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima CSP Dr Nkubito Pascal agira inama abagana ibyo bitaro ko mu rwego rwa #GumaMurugo ko ibyaba byiza ari ukwirinda kurusha uko wakwandura kuko mbere yiki cyorezo cya Covid-19 bakiraga abarwayi barenga 300 ku munsi ariko mu rwego rw’ubukangurambaga bwakozwe ubu bakira abarengaho gato 100 ku munsi.

Yagize ati «Indwara itera idateguje ariko niba ufashwe n’indwara iyambaze umujyana w’ubuzima muri ya gahunda ya #GumaMurugo ni ukomeza kuremba wegere Poste de sante ikwegereye aho guhita ujya ku bitaro hanyuma iyo Poste de sante nibona uburwayi bwawe bukomeye nibyo bazakohereza ku kigo Nderabuzima aho hose utahakiriye ubone kwoherezwa ku bitaro ariko twirinde gufatwa n’umutwe ukumva ko ugomba guhita ujya kwivuza ku bitaro”.

Yakomeje agira ati «Mbere yuko dukora ubukangurambaga bwo kugira inama abatugana ko bagomba guhera ku munyanama w’ubuzima twakiraga abarwayi barenga 300 arikoaho tubagiriye iyi nama ububtwakira abarengaho gato 100 ku munsi bigatuma basigamo metero kugira ngo hatagira uwanduza undi kandi natwe bigatuma twubahiriza gahunda za leta usibye ko ari uguhozaho kugira ngo dukomeze kwibutsa abatugana ko bagomba gusigamo umwanya hagati yabo mu gihe bategereje guhabwa serivice”.

Abarwayi bose bagana ibitaro bya Muhima binjira bamaze gupimwa umuriro bafite kugira ngo hatazagira uwinjira afite ubwo burwayi akaba yakwanduza abandi ibyo hakaba hari abaganga usanga ku muryango ukinjira bakagufata ibipimo by’umuriro, twirinde ingedo zitateganijwe twubahiriza gahunda ya #GumaMurugo.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *