Month: March 2020

Ikirenga mu bahanzi ku nshuro ya 1 imyiteguro irarimbanyije

Ikirenga mu bahanzi ku nshuro ya 1 imyiteguro irarimbanyije

Amakuru, IMYIDAGADURO
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 nibyo habaye ikiganira n’abateguye igitaramo ikirenga mu bahanzi kizaba ku nshuro 1 abahanzi batwara umuco ndetse biteguye kuririmba kuri uwo munsi bakaba batangaza ko igitinze ni umunsi kuko imyiteguro yabo yamaze kurangira. Ntagengwa Omar S ariwe wazanye igitekereze cyo guha abahanzi agaciro kuko arizo ndongozi zituma umuco usakara hose, ibi nkaba maze igihe kitari gito mbitekerezaho kuko nabibayemo ndetse nza no kubyiga ngeze mu mahanga akaba ariyo mpamvu mvuga ko umuco ari ubuzima. Yagize ati “Nagize amahirwe yo kurera na Papa ndetse na Sogokuru niyo mpamvu umuco ntabwo wandikwa ahubwo umuco ni ubuzima ariko nagize amahirwe yo kubyiga bikaba bindimo neza rero, igitekerezo nkaba narakigejeje kuri Bwiza Media Group nabo bacyakira neza maze bamfasha ku
Centrale catholique ya Ngoma muri  Rukumberi yasennywe n’imvura

Centrale catholique ya Ngoma muri Rukumberi yasennywe n’imvura

Amakuru, UMUTEKANO
Imvura yaguye kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Werurwe, 2020 mu murenge wa Rukumberi yasenye byinshi harimo na Kiliziya yeregeye ahubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ruri mu mudugudu wa Rwimpongo I,  Akagari ka Rwintashya mu murenge wa Rukumberi. Byabaye ahagana saa cyenda n’igice( 15h30’) z’amanywa, mu mvura yari irimo umuyaga yaguye ejo hashize  ku gicamunsi. Umuturage witwa Kayigi wari uri hafi aho avuga ko we na bagenzi be hari bagiye hafi aho gutwikira imyaka barangije kuyitwikira bajya kugama mu cyumba cy’ishuri kiri hafi aho. Ati: “ Ubwo twari turi muri iryo shuri twagiye kubona tubona rirasakambutse dusigara aharangaye. Twagiye gusohoka ngo twiruke kugira ngo wenda hatagira ibindi bisenyuka bikatugwira  tubona n’amabati yo kuri Kiliziya nayo ara
Abakinnyi ba NBA babujijwe gukorana mu ntoki n’abafana kubera ikibazo cya Coronavirus

Abakinnyi ba NBA babujijwe gukorana mu ntoki n’abafana kubera ikibazo cya Coronavirus

IMIKINO
Ubuyobozi bukuriye Shampiyona y’umukino wa Basketball ku isi ’NBA’ ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwabujije abakinnyi bose gukomeza gusuhazanya n’abafana cyangwa ngo bakoraneho. Nyuma y’uko hagaragaye ko Abantu batandatu muri Amerika bamaze kwitaba Imana kubera iki cyorezo cyugarije isi cya Coronavirus, abakinnyi bose bategetswe kujya kwipimisha no gufata inkingo zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko hari aho igaragara, bigatuma Shampiyona ishobora guhagarara. NBA yandikiye amakipe yose ibamenyesha ibi nyuma y’uko umbare w’abishwe n’iyi ndwara ukomeza kwiyongera aho ugeze ku ibihumbi 90,000 ku isi hose hamaze kugaragara abantu bayifitiye ibimenyetso ndetse abantu ibihumbi 3,000 bakaba bamaze kwitaba Imana. Bimwe mubyo abakinnyi babujijwe birimo; kudasuhuzanya n
Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare ba FLN baricwa,Olivier Nduhungirehe avuga ko akazi gakomeje

Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare ba FLN baricwa,Olivier Nduhungirehe avuga ko akazi gakomeje

Amakuru, UMUTEKANO
Abarwanyi 30 ba FLN barimo na Col. Masamba Marc ufite umwanya ukomeye muri izo nyeshyamba zishamikiye ku mpuzamashyaka MRCD batawe muri yombi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.   Umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) washinzwe na MRCD Ubumwe (Mouvement Rwandais Pour Le Changement Démocratique), igizwe n’amashyaka CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka [bikekwa ko yishwe], PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na RDI Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu. FLN ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni umutwe ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wigambye ibi
Abagenzi bategera nyabugogo baraye banyagiwe babuze imodoka zibatwara

Abagenzi bategera nyabugogo baraye banyagiwe babuze imodoka zibatwara

Amakuru
Abagenzi bari muri Gare ya Nyabugogo, bari barimo gutabaza bavuga ko bamaze amasaaha arenga abiri barimo kunyagirirwa ku murongo bitewe nuko babuze imodoka zibatwara. Abari mu gare babwiye hanga.rw dukesha iyi nkuru ko kuva iyi mvura yatangira kugwa kuri uyu mugoroba wo kucyumweru tariki ya 1/3/2020 hashize umwanya munini barikumurongo banyagirwa b abuze imodoka. Uwitwa Zuma, yagize ati:''Tumaze isaha zirenga ebyiri tunyagirirwa ku murongo, bamwe nta mitaka dufite abandi twageze naho dukoramo imyenda turayikwikiriza, mudufashe mubwire RFTC, KBS, zidufashe bazane imodoka badukure muri iyi gare imvura iraturembereje ''. baravugaga ko imodoka zabuze ari izijya Kimironko, Kagugu, Remera na Kacyiru. Barimo gutabaza ngo bafashwe bave ku mirongo batahe mu ngo zabo kuko byageze ku
Kera kabaye n’Ingabo z’u Bwongereza nazo zigiye kujya muri Mali mu butumwa bw’amahoro

Kera kabaye n’Ingabo z’u Bwongereza nazo zigiye kujya muri Mali mu butumwa bw’amahoro

Amakuru, MU MAHANGA
Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bwongereza baratangaza ko ingabo zabo ziri kwitegura kujya muri Mali kwitabira urugamba rwo guhashya abarwanyi bo mi mitwe ya kisilamu. Zizaza zihasanga ‘iz’u Bufaransa zahageze muri 2014 ariko n’ubu zikaba zitaratwinda iriya ntambara. Ingabo z’u Bwongereza kandi zatangiye gutoza bamwe mu ngabo z’ibihugu byo muri Sahel mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ibikoresho byabafasha mu guhashya bariya barwanyi. Biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira hari abasirikare 250 b’u Bwongereza bazajya muri Mali. Kugarura amahoro muri Mali bivugwa ko ari yo mission Umuryango w’abibumbye woherejemo ingabo uteje akaga kurusha ahandi ku isi muri iki gihe. Muri iki gihe hari abasirikare 30 b’Ubwongereza bari muri Senegal bafasha mu gutoza ingabo kabuhariw
Niyigena Etienne na Umulisa begukanye irushanwa ry’intwali muri Tennis

Niyigena Etienne na Umulisa begukanye irushanwa ry’intwali muri Tennis

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Irushanwa ry’intwali ryateguwe na Federation ya Tennis ifatanije na Rwanda Stock Exchange rikaba ryaritabiriwe ni nzego zose abakuru abatoya ryasojwe ryegukanywe na Niyigena Etienne mu bakinnyi babigize umwuga hamwe n’umulisa mu bagore babigize umwuga. Ubwo basozaga iryo rushanwa Rwabukumba umuyobozi muri Rwanda Stock Exchange bari n’abaterankunga biri rushanwa bamejejwe nuko irushanwa ryagenze kandi biteguye no gukomeza gukorana na federation ya tennis. Yagize ati “Iri rushanwa ryagenze neza ariko turihuza nibyo dukora nkuko tugira isoko ry’imali n’imigabane buriya abitabira iri rushanwa ni abakiriya bacu, niyo mpamvu rero tubihuza na Sport kugira ngo abantu bakomeze kwiyubaka kuko ari abakina, abaritegura ndetse nabaza kureba aya marushanwa tugafatanya tukubaka igihugu cyacu”.
Handball: Imikino myinshi muri Handball bitumye hongerwa abasifuzi

Handball: Imikino myinshi muri Handball bitumye hongerwa abasifuzi

Amakuru, IMIKINO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantae nibwo hasojwe amahugurwa y’abasifuzi muri Handball, ni abanyeshuli biga mu ishami rya Sport muri Kaminuza y’U Rwanda byinshi bahungukiye bakaba biteguye kubishyira mu bikorwa. Muri uyu mwaka w’imikino Handball ikaba ifite icyiciro cya mbere n’icya kabiri hamwe n’imikino y’abagore yo iteganijwe gutangira tariki ya 7 Werurwe, bityo rero akaba ariyo mpamvu hatanzwe aya mahugurwa yo kwongera umubare w’abasifuzi, aho bamaze iminsi itanu bahugurwa ku bijyanye n’amategeko y’umukino ndetse n’imyitwarire iranga abasifuzi. Intumwa ya Minisport Bwana Rurangayire Guy akaba yarashimye gahunda Ferwahand yagize yo kwongera abasifuzi kandi bakibanda mu bakiri bato biga Sport kuko bizatuma barushaho gukunda uyu mukino ndetse akabona bizarushaho gukundish