Month: March 2020

Minisiteri y’ubuzima iratanga inama kugukoresha agapfukamunwa

Minisiteri y’ubuzima iratanga inama kugukoresha agapfukamunwa

Amakuru, UBUZIMA
Nkuko byatangajwe na Ministeri y’ubuzima ko mu Rwanda hamaze kugera icyorezo cya Coronavirusi kugeza kuri uyu munsi hakaba harimo gukurikiranwa abantu bagera kuri 7 bahabwa ubuvuzi aho bateganije minisiteri y'ubuzima iratanga inama kumikoreshereze y'agapfukamunwa. Abanyarwanda bakomeje kwirinda icyo cyorezo mu buryo bwose bushoboka ariko hakaba hari ababikoresha mu buryo bunyuranye nubwo minisiteri y’ubuzima yatangaje, ikindi agapfukamunwa gakoreshwa n’ufite inkorora cyangwa se ibicurane kugira ngo atanduza abandi. Abandi bemerewe kwambara udupfukamunwa ni abaganga mu gihe barimo gukurikirana umurwayi ufite indwara y’ubuhumekero, ariko usibye abishakira amaramuko mu mujyi wa Kigali barimo kutugurisha ndetse ugasanga abantu barimo kutugura ndetse bakatwambara ariko bakibagirwa ko
Mu ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon ikomatanyije kwiruka koga no gutwara igare haraka umuriro.

Mu ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon ikomatanyije kwiruka koga no gutwara igare haraka umuriro.

Amakuru, IMIKINO
Nyuma yo gutegura irushanwa rya Duathron ryabereye i kigali rikitabirwa na bakinnyi bagera kuri 11 gusa kandi mu gihugu habarizwa abakinnyi bagera ku 90  bose hamwe baturutse mu makipe atandukanye agize ishyirahamwe. Bamwe mu bakinnyi banze kwitabira iri rushanwa ndetse  muribo bakaba bavugako batazongera kwitabira amarushanwa ayo ariyo yose mu gihe ibyo batumvikanaho n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ribayobora bidakemutse kuko Mbaraga Alexis atuyoboye nabi, kandi niba atumva ibyo tuvuga byaba byiza yeguye. Bimwe mu byo abakinnyi bavuga batumvikanaho n’ishyirahamwe ryabo nuko hari bimwe mu bihembo bagiye batsindira mu marushanwa yabanje bakaba batarabihabwa kugeza na nubu kimwe nuko hari na bamwe mu bakinnyi bagiye babona ubutumire bu batumira mu mahugurwa hanze y’igihugu ariko ubuyob
Coronavirus: Myugariro Marcel Tisseland ntazagaragara mu mukino uzahuza RDC-Angola

Coronavirus: Myugariro Marcel Tisseland ntazagaragara mu mukino uzahuza RDC-Angola

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Mu mukino wa 3 nuwo ku munsi wa 4 mu majonjora yo gushakisha amakipe azitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2021, Myugariro Marcel Tisseland ntazaboneka mu mukino uzabahuza n’igihugu cya Angola tariki 28 Werurwe I Kinshasa ndetse na Tariki ya 31 Werurwe Luanda. Nyuma y’itangazamakuru ry’Abadage Vfl Wolfsburg igendera ku banyamahanga 10 mu bakinnyi bayo batangaza ko bibujijwe ko bazabarekura mu mikino y’amakipe y’ibihugu byabo, banga ko bashobora kuzandurira mu bihugu byabo Coronavirus. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Sport muri iyo kipe ya Wolfsburg Jörg Schmadtke yagize ati “Muri ibi bihe turimo ntabwo bishoboka ko twarekura abakinnyi bacu ntibishoboka kuko ibihugu baturukamo ndetse n’ingendo bakora ntawakwizera ko batakwanduriramo Coronavirus”. Ariko nubwo
RDC: Umuntu wa kabiri yagaragaweho Coronavirus muri Kinshasa

RDC: Umuntu wa kabiri yagaragaweho Coronavirus muri Kinshasa

Amakuru, UBUZIMA
Minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo yemeje ko umuntu wa kabiri ukekwaho Coronavirus yapimwe kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe muri Kinshasa, umujyi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, uwo muntu akaba ari umukameruni w’imyaka 45 utuye Kinshasa ariko wari uturutse mu Bufaransa aje mu biruhuko. Yagize ati “Uyu muntu yaje tariki ya 8 Werurwe mu kuza kwe ntabwo yigeze agaragaza ibimenyetso ariko mu minsi ishize tariki ya 10 Werurwe  nibwo yatangiye kugaragaza umuriro aza guhamagara ababishinzwe baje kwemeza ko arwaye, uyu mukameruni yahise ashyirwa mu kato ahateganirijwe kwakira abagaragayeho ubu burwayi”. Uyu murwayi waketswe ndetse n’uwa mbere ntabwo baje mundege imwe nubwo uyu mukameruni yaje tariki ya 8 kimwe n’uwa mbere kuko we yaje na Kompanyi y’indege ya Turkish Airlin
Dr Habumugisha Francis yahamwe n’icyaha arakatirwa gusa asaba imbabazi

Dr Habumugisha Francis yahamwe n’icyaha arakatirwa gusa asaba imbabazi

Amakuru, UBUTABERA
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2020, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich TV.   Urukiko rwamuhamije ibyaha byose yaregwaga, ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, konona ikintu cy’undi no gutukana mu ruhame. Ni ibyaha byakozwe kuwa 15 Nyakanga 2019, mu nama ya Alliance in Motion Global, aho Dr Francis yakubise urushyi Kamali Diane akanamumenera telefone, agatuka Nzaramba Madeleine ngo ni umwanda kandi ngo yamuha nyina. Urukiko rwanzuye ko Dr Habumugisha akatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu, rumutegeka no guha indishyi y’akababaro ya miliyoni imwe imwe abakorewe ibyaha. Urukiko rwanzuye kandi ko Dr Habumugisha yishyura igihembo c
Coronavirus ikekwa muri Arsenal yatumye umukino wayo na Manchester City usubikwa

Coronavirus ikekwa muri Arsenal yatumye umukino wayo na Manchester City usubikwa

IMIKINO, MU MAHANGA
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Werurwe 2020 nibwo hari hateganyijwe umukino w’ikirarane wagombaga guhuza Manchester City na Arsenal ku kibuga Etihad,ariko wasubitswe kubera ko mu ikipe ya Arsenal hakekwamo Coronavirus. Mu byumweru 2 bishize,umuherwe nyiri ikipe ya Nottingham Forest na Olympiacos witwa Evangelos Marinakis yageze ku kibuga Emirates cya Arsenal ariko nyuma aza gusanganwa Coronavirus. Uyu mugabo wari ku mukino ikipe ye ya Olympiacos yasezereyemo Arsenal iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya Europa League wabaye kuwa 27 Gashyantare,yaje gusanganwa Coronavirus nyuma bituma FA igira amakenga ko yaba yarasuhuzanyije n’abo muri Arsenal akabasigira iki cyorezo. Evangelos Marinakis yatangaje kuri uyu wa mbere ko basanze yaranduye Coronavirus,biter
Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Nadine Dorries basanze arwaye Coronaviru

Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Nadine Dorries basanze arwaye Coronaviru

Amakuru, MU MAHANGA
Nadine Dorries, umudepite akaba na minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza bamupimye basanga afite coronavirus. Minisitiri Nadine yatangaje ko yafashe ingamba zose zo kwirinda kwanduza abandi amaze kubimenya, kandi ko yishyize mu kato iwe mu rugo. Mu Bwongereza abantu batandatu bamaze kwicwa na coronavirus mu bagera kuri 382 bayanduye,Ikigo cy’ubuzima cya leta cyatangaje ko kiri kongera ubushobozi bwo gupima iyi ndwara mu gihe biteganyijwe ko abayanduye bashobora kwiyongera,Iki kigo kirashaka kujya gisuzuma abantu 10,000 ku munsi aho gusuzuma 1,500 ubu gisuzuma ku munsi. Gutangaza ibyavuye mu bizamini nabyo barifuza kubyihutisha umuntu akabona ibisubizo mu masaha 24,Madamu Nadine Dorries yatangaje ko abashinzwe ubuzima bari gukurikirana abantu bose bahuye nawe, muri bo harimo n
Kurandura Malariya hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote

Kurandura Malariya hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote

Amakuru, UBUZIMA
Uyu munsi tariki ya 10 Werurwe muri Rugende umurenge wa Rusororo hatangijwe gahunda yo kurwanya umubu utera malariya bawusanga aho uterera amagi bakawica bakoresheje indege zitagira abapilote akaba ari igikorwa cyatangijwe na minisitiri w’ubuzima afatanije n’abafatanyabikorwa basanzwe barwanya malariya mu Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zisanzwe zifatanya na minisiteri y’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gasabo hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta, abaturage batuye muri Rugende banejejwe nubwo buryo bushya bugiye gukoreshwa kugira ngo bahashye uwo mubu utera malariya. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo Umwali Pauline akaba yagarutse ku kamaro k’umujyanama w’ubuzima ndetse nuko bafasha abarwayi ba malariya ku nsanganyama
Minisitiri w’Umuco mu bufaransa yasanzwemo coronavirus

Minisitiri w’Umuco mu bufaransa yasanzwemo coronavirus

Amakuru, MU MAHANGA
Amakuru ava muri Minisiteri y’Umuco yavuze ko Franck Riester w’imyaka 46, yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, gusa hakemezwa ko kugeza ubu ubuzima bwe bukimeze neza. Inzego z’ubutegetsi mu Bufaransa zemeje aya makuru y’uko minisitiri ko Minisitiri w’Umuco mu gihugu, Franck Riester, yanduye icyorezo. Itangazo rya minisiteri ryavuze ko “Minisitiri yasanzwemo Coronavirus, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.” Ryavuze ko uyu muyobozi yari amaze iminsi ari mu Nteko Ishinga Amategeko, hamwe mu hasanzwe abantu batanu bafite iyi virusi. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko amabwiriza areba ba minisitiri, ari nkareba abatuye u Bufaransa bose, harimo gufata ingamba zose zatuma badashobora kwandura ndetse no kudakwirakwiza iki cyorezo. Ikinyamakuru F
Mu karere ka Ngoma abafatanyabikorwa biteguye kurandura imirire mibi

Mu karere ka Ngoma abafatanyabikorwa biteguye kurandura imirire mibi

Amakuru, UBUKUNGU
Abafatanyabikorwa bahuriye mu karere ka Ngoma Hinga Weze na Gikuriro bakomeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo barandure imirire mibi yagaragaye muri ako karere, bakaba barasuye umurenge wa Sake na Rukumberi ahari abafatanyabikorwa babo. Mu murenge wa Sake barebeye hamwe uburyo isuku n’isukura byubahirizwa mu midugudu igize uyu murege aho bashyizeho icyapa kiranga uko umudugudu wa Kibonde ndetse nuko ingo zihagaze mu kugira ubwiherero, ikindi cyagaragaye muri uyu murenge ni uko imibare no guteza imbere imikurire y’umwana hapimwa ibiro biri ku kigero gishimishije kuko ntabari mu mutuku. Urugendo rwakomereje mu murenge wa Rukumbere aho bahuriye n’intumwa za USAID zari zaje kureba ibikorwa Hinga Weze na Gikuriro bakora muri Rukumbere mu mudugudu wa Gituza aho basuye akazu ka Mazi gafa