Mu Murenge wa Muhima hatangiye kugezwa ibiribwa ku baturage nyuma y’ijambo ry’ihumure ryatanzwe n’umukuru w’igihugu

Umukuru w’igihugu mu ijambo ry’ihumure yagejeje ku baturage kuri uyu mugoroba w’itariki ya 27 Werurwe yasezeranije abaturage ko inzego z’igihugu zirimo gutegura uko abaturage bahabwa ibiribwa none imvugo niyo ngiro uyu munsi abaturage byatangiye kubageraho.

Mu murenge wa Muhima bikaba bitangirwa kuri buri kagali bikaba bigezwa kubaturage na buri Mutwarasiba wa buri sibo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kaberaza Mukandoli Alphonsine  akaba ashimira inzego z’igihugu zashyize mu bikorwa ibyo zemereye abaturage.

Yagize ati”Turashimira inzego z’igihugu zagobotse abaturage ubu ibiryo bikaba byamaze kutugeraho ubu tukaba twiyambaje urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo tubashe kubipima maze buri Mutwarasibo abigeze kuri buri muturage wo mu isibo ayobora ibi biryo bahawe bikaba ari iby’iminsi itatu ariko tukaba tuzabagezaho n’ibindi kuko byamaze kugera ku murenge“.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Muhima Ingabire Grace yagize ubutumwa ageza ku baturage aho abasaba kuguma mu ngo kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo Coronavirusi.

Yagize ati”Baturage ba Muhima ubuyobozi bw’igihugu nkuko bwiyemeje gufasha abaturage muri ibi bihe bikomeye bubasa kuguma mu ngo kugira ngo dukumire icyorezo cya Covid-19 ibi biryo muhawe ni iby’iminsi itatu ariko bizajya gushira mwahawe ibindi Kandi muzahabwa n’amata ndetse n’ibikoresho by’isuku“.

Umurenge wa Muhima ukaba ugizwe n’utugali turindwi kandi twose tukaba tugomba guhabwa ibiryo harimo ibishyimbo,Kawunga,Umuceli ndetse n’ifu y’igikoma ,abaturage nabo bakaba basabwa kurushaho kugira isuku aho batuye Kandi bakaraba intoki kugira ngo birinde icyo cyorezo ndetse no kwirinda guhagarana na bandi bakagomba gusiga metero.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *