COVID-19 itumye nyuma y’imyaka 25 urugendo n’ijoro ryo kwibuka bidakorwa nkuko byari bisanzwe

Ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, urugendo rwo kwibuka ndetse n’ijoro ryo kwibuka ntabwo bizaba mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Impamvu nta yindi, ni icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe, kwibuka bikazaba mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho kuri ubu mu Rwanda kimaze kugaragara ku bantu 60.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Jean-Damascene Bizimana yagize ati: “Bitewe n’ibihe bidasanzwe byo kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kwibuka bizakorwa mu buryo budasanzwe,”

Ibi Dr Bizimana yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe u Rwanda rwitegura Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gitangira buri tariki 07 Mata kugeza tariki 13 Mata, gikurikirwa n’iminsi 100 yo kwibuka irangira ku itariki 03 Nyakanga buri mwaka.

Kuri iyi nshuro, gufungura ibikorwa byo kwibuka bizabera ku Rwibutso rwa Kigali, ku itariki ya 07 Mata nk’uko bisanzwe, ariko kibe igikorwa kigufi, hari n’abagiye kunamira inzirakarengane zihashyinguye bacye.

Bizatangira saa yine, abo bacye babashije kuhagera bashyire indabo ahashyinguye inzirakarengane za jenoside banabunamire, bafate umwanya wo kwenyegeza urumuri rutazima, bafate umunota wo guceceka no kubibuka nk’uko Dr Bizima yakomeje avuga.

Abandi baturage bose basabwe kuzaguma mu ngo zabo bakibuka abazize jenoside bashyinguye hirya no hino mu nzibutso ziri mu gihugu, bakabikurikirana kuri za televiziyo, radio no ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bizakurikirwa n’ijambo ry’umushyitsi w’icyubahiro ushobora kuba “Perezida wa Repubulika” abantu bakazarikurikirana iminota 30.

Dr Bizimana ati: Ikigaragara ibi bivuze ko abaturage n’inshuti z’u Rwanda bazakurikirana ijambo ku miyoboro ihari, bakumva ubutumwa bw’ingenzi bwo kwibuka buzanakomoza ku bihe turimo gucamo

Biteganyijwe kandi ko buri karere kazihitiramo urwibutso abantu bacye bazatoranwa bazemererwa kujya bakahashyira indabo bakunamira n’abahashyinguye, mbere yo gufata umunota wo guceceka no kwibuka, byarangira bagasubira mu ngo zabo.

Ijoro ryo kwibuka kandi ryakorwaga buri tariki 07 ku mugoroba mu myaka 25 ishize, rwakurikirwaga n’ijoro ryo kwibuka, muri uyu mwaka ntabwo bizaba nk’uko bitangazwa na CNLG.

Dr Bizimana ati: “Nta rugendo rwo kwibuka ku rwego rw’igihugu cyangwa urw’akarere n’amajoro yo kwibuka kubera ko ibi bihuza abantu benshi kandi bitajyanye n’igihe cya Covid-19.”

CNLG ivuga ko ibi bikorwa bibiri byari ingenzi mu kwibuka bizasimbuzwa ibiganiro bizabera ku Gisozi saa cyenda, bikazatambutswa kuri radio na televiziyo habaho kuganira n’abari mu gihugu no hanze.

Ijoro ryo kwibuka ryarangwaga n’ubuhamya butandukanye rizakorwa binyuzwa mu biganiro ku maradiyo, n’ibitangazamakuru bitambutse amafilimi n’ubuhamya by’inkuru nziza z’ukuntu abarokotse bongeye kwiyubaka.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *