Amabwiriza yasizweho na Leta yo kwirinda Coronavirus akomeje gushyirwa mu bikorwa abatayubahiriza bafatirwa ibihano

Leta ikomeje gukangurira abanyarwanda kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus dorekokugirango gicike aruko abaturage bazabigiramo uruhare rungana 100% kugirango ikicyorezo kiranduke burundu.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gufatanya nizindi  nzego zitandukanye  nka Polisi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kurushaho gukangurira abanyarwanda kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus basaba abatura Rwanda kuguma murugo mu rwego rwo kurushaho kugihashya kugirango gicike burundu.

Nyuma yaho Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko imibare yabarwayi ba COVID-19 biyongereye bakava kuri 36 bakagera kuri 40 ingamba zafashwe na Leta zikomeje gushyirwa mu bikirwa mu rwego rwo kurusha guhashya no gukumira COVID-19.

Kuri uyu wa kabiri bimwe mubice by’umugi wa Kigali aho umunyamauru wa rebeo.co.rw yabashije kugera yasanze zimwe mu ngamba zafashwe zo kwirinda COVID-19 ziri gushyirwa mu bikorwa nko kugabanya ingendo zidateganyijwe no kwirinda kujya muruhame ndetse no gusuhuzanya mu kiganza.

Nko mu gace ka gisozi usanga imihanda yari nyabagendwa nta bantu benshi barikunyura muri izo nzira  kubera icyorezo cya COVID-19 kiri mu Rwanda nkahandi hosekw’isi doreko ari icyorezo kimaze koreka imbaga abandi bakaba barwariye mu bitaro bitandukanye kw’isi nkuko bimeze hano mu Rwanda.

Usibye ku gisozi no mugice cya nyarugenge nkahari hamenyerewe urujya nuruza rw’abantu batandukanye bahakorera imirimo itandukanye ndetse hakaba hafatirwa imodoka zerekeza mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali ibyo byose ntibikihabarizwa kubera ingamba zo kurwanya icyoezo cya COVID-19.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *