Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko icyatumye umubare w’abantu banduye icyorezo cya Coronavirus uzamuka byatewe n’uko kuba nyuma y’aho u Rwanda rufatiye ingamba zo guhagarika ingendo z’indege, abantu baje nyuma bahise bapimwa hagahita haboneka abanduye bashya.
Ibyo Minisitiri Dr Ngamije Daniel yabitangarije RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Minisiteri ayobora itangaje ko umubare w’abanduye COVID 19 wiyongereye uvuye ku bantu 17 ukaba 36.
Ibintu bikomeje gufata indi ntera dore kuva mu Rwanda haboneka umurwayi wa COVID-19 bakomeje kugenda biyongera kugeza ubwo Leta ifashe icyemezo cyo guhagarika bimwe mubikorwa byahurizaga abantu benshi hamwe ndtse namwe mu mazu akorerwamoibikorwa by’ubucuruzi bikaba ngombwa ko afungwa kugirango COVID-19 ikomeze kurwanywa.
Nkuko Minisiteri y’Ubuzima yakomeje kugenda itangaza imibare ya bantu bamaze kwandura ndetse nabakekwaho kuba baranduye kuberako bagiye bahura nabamaze gusuzumwa bagasanga baranduye kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ubuzima yashyizehanze imibare mishya yabamaze kwandura bari kwitabwaho kuko bageze kuri 36.
Mubyo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje nuko umubare w’abantu banduye COVID-19 mu Rwanda wageze kuri 36 nyuma y’uko hagaragaye abandi 17 biganjemo abaheruka mu ngendo bakoreye hanze y’igihugu.
Aba barwayi biyongereye kuri 19 basanganywe iki cyorezo, bagera kuri 36 banduye COVID-19 kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.
Abarwayi bashya harimo abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai, abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya, abantu babiri (2) baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuntu umwe (1) waje aturutse muri Qatar.
Hari kandi umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde ndetse n’umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Koronavirusi mu Rwanda.
Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.
@rebero.co.rw/Cot RBA