Amabwiriza yo gufunga ahadacururizwa ibiribwa yubahirijwe mu Karere ka Muhanga

Mu karere ka Muhanga hatangiye kubahirizwa amabwiriza yo gufunga inzu z’ubucuruzi hagasigara hakora izicuruza ibiribwa kimwe no mu isoko.

Hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kandi hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe, mu mujyi wa Muhanga, amaduka, inzu z’ubucuruzi kimwe no mu isoko hubahirijwe amabwiriza yo gufunga ku badacuruza ibiribwa nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ako karere.

Umwe mu bacuruza imbuto mu isoko rya Muhanga yatangarije Imvaho Nshya ko barimo gucuruza ariko abaguzi bagabanutse. Yagize ati “Ubusanzwe najyaga nakira abakiriya nka 30 ku munsi ariko uyu munsi kugeza ubu mu ma saa kenda n’igice naguriwe n’abantu babiri gusa”.

Yongeyeho ko impamvu yo kubona abaguzi bake yumvikana ko icya mbere ari ubuzima. Ati “Ubuzima ni bwo bwa mbere abantu bagomba kwirinda gukomeza kugendagenda kugira ngo birinde kwandura Coronavirus. Abakiriya baraza gake gake, mu by’ukuri si ikibazo cyane.”

Umucuruzi uranguza ibyo kurya we yatangarije Imvaho Nshya ko arimo kubona abamugana baza guhaha, kandi abona ibiribwa akibifite mu bubiko. Ni biba ngombwa nzajya kurangura ibindi i Kigali nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Abaguzi barimo baraza guhaha nta kibazo, kuko ibiribwa birakenewe kandi birimo kugurwa cyane cyane umuceri n’akawunga”.

Umubyeyi wari urimo guhaha umuceri n’akawunga muri ayo mangazini y’ibiribwa, yatangarije Imvaho Nshya ko by’umwihariko umuceri n’akawunga ari byo akeneye . Ati “Ndimo guhaha umuceri n’akawunga kuko ni ibiribwa bibikika kandi iki cyorezo ntawamenya igihe kizatangira agahenge ngo serivise zitandukanye zongere zikorwe neza abantu batuje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent yatangarije Imvaho Nshya ko ku bijyanye n’abagurisha ibiribwa nta kibazo bikirimo kuboneka.

Yagize ati “Abahaha ibiribwa barimo kubihaha nta kibazo kandi ku bufatanye n’Inzego z’umutekano hamwe n’Inzego z’ibanze dukomeje kureba ko ntawuhendwa. Mu minsi ishize hari hagaragaye abagera ku icumi bahenze abaguzi, ariko barahanwe bacibwa amande, kuri ubu nta kibazo cyo guhenda ibiribwa tubifashijwemo n’Urugaga rw’abikorera.”

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *