Kinshasa Coronavirus: Hamaze kugaragara abanduye bageze kuri 7 ( Dr Eteni Longondo )

Nkuko byagaragaye tariki 17 Werurwe ababonyweho ubwandu bwa Coronavirus ni 4 ariko ntabwo bagaragazaga uburwayi ni nyuma yo kubapima bakabazangana ubwo bwandu, Umuyobozi wa Porogaramu y’igihugu y’isuku ku mipaka Dr Ndungi Ndungu niwe wabyemeje.

Dr Ndungi Ndungu yakomeje avuga ko aba bane bageze Kinshasa bazanye n’indege tariki ya 8 Werurwe bavuye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yemeza ko uko bagaragaje ibimenyetso uko ari bane byatangiye kugaragara nyuma y’iminsi itatu cyangwa se ine bahita babitumenyesha.

Bivuze ko tudakora twenyine ku mipaka kuko hari ugukurikirana abashyizwe mu kato n’izindi nzego z’igihugu zkomeza gukorana natwe”.

Uyu munsi hagaragaye abandi batatu nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Eteni Longondo

Aba batatu banduye Cornavirus bagaragaye Kinshasa biyongera kuri bane bagaragaye ejo tariki ya 17 Werurwe ubu kugeza kuri uyu munsi tukaba dufite abagera kuri barindwi bamaze kwandura Coronavirus Dr Eteni akaba yabinyujije kuri Twitter ye.

Amakuru atangazwa n’ikigo cya INRB kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe nuko muri aba bamaze kwandura harimo abene gihugu ba RDC batatu ariko babaga mu gihugu cy’Ubufaransa, ubu umubare dutangaje akaba ari 7

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *