Nord-Kivu: Ubuyobozi bw’intara bwasubije abarundi 1400 mu gihugu cyabo banyuze muri Sud-Kivu

Abarundi bagera kuri 1400 babaga I Goma nta byangombwa kuri uyu wa mbere bavuye mu mujyi wa Goma banyura Bukavu bakaba batwawe n’amato 3 yakodeshejwe na Guverineri w’intara ya Nord-Kivu.

Aba barundi babaga muri RDC nta byangomba bakaba bari bamazeyo hagati y’imyaka 4-3 ariko kubera imyemerere yabo bakaba baranze gushaka ibyangombwa byatuma baba muri icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko

Minisitiri w’Intara ushinzwe ubutegetsi n’imibereho n’umuco wa Sud-Kivu avuga ko aba bakomoka mu gihugu cy’uburundi bari muri Transit I Bukavu kugira ngo bakomeze berekeza Bujumbura banyuze ku mupaka wa Kavimvira muri Uvira bakaba bahumurizwa ngo ntibagire ubwoba bwizo nzira banyuzemo.

Intara ya Sud-kivu ikaba yateguye imodoka bahita binjiramo kugira ngo zihite ziberekeza Uvira abenshi muri abo bashubijwe mu gihugu cyabo ni abagore n’abakobwa hamwe n’abana bagera kuri 600.

Muri iki gitondo cy’itariki ya 17 Werurwe nibwo ubwato bwa Kampani ya Emmanuel bwageze Bukavu busanga abayobozi bakorera umuryango w’abibumbye (UN) bateguye ibyo kubaramira abo bazannywe n’ubwato birimo cyane cyane ibiribwa by’abana ariko bakaba babyanze birimo amazi yo kunywa kubera imyemerere yabo ijyanye nuwo basenga.

Abenshi baturutse Kamanyola mu myaka ya 2016 na 2017 nta cyangombwa cy’ubuhunzi bafite kandi banga kwibaruza muri HCR.Abayobozi bombi b’intara ya KIVU bakaba biyemeje kubasubiza mu gihugu cyabo bakomokamo cya Burundi banyuze ku mupaka wa Kavimvira muri Uvira.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *