Mu ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon ikomatanyije kwiruka koga no gutwara igare haraka umuriro.

Nyuma yo gutegura irushanwa rya Duathron ryabereye i kigali rikitabirwa na bakinnyi bagera kuri 11 gusa kandi mu gihugu habarizwa abakinnyi bagera ku 90  bose hamwe baturutse mu makipe atandukanye agize ishyirahamwe.

Bamwe mu bakinnyi banze kwitabira iri rushanwa ndetse  muribo bakaba bavugako batazongera kwitabira amarushanwa ayo ariyo yose mu gihe ibyo batumvikanaho n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ribayobora bidakemutse kuko Mbaraga Alexis atuyoboye nabi, kandi niba atumva ibyo tuvuga byaba byiza yeguye.

Bimwe mu byo abakinnyi bavuga batumvikanaho n’ishyirahamwe ryabo nuko hari bimwe mu bihembo bagiye batsindira mu marushanwa yabanje bakaba batarabihabwa kugeza na nubu kimwe nuko hari na bamwe mu bakinnyi bagiye babona ubutumire bu batumira mu mahugurwa hanze y’igihugu ariko ubuyobozi bw’ishyirahamwe bukabima uburenganzira bwo kwitabira.

Bamwe mu bayobozi bayobora amakipe arimo iya Rubavu,Karongi ndetse ni ya Rusizi yari ikivuka bavuga ko kuba umuyobozi w’ishyirahamwe Mbaraga Alex yikorera ibyo ashaka agategura amarushanwa uko ashaka kandi ntanatange ibihembo kubakinnyi akaba atanumva inama z’abanyamuryango ni kimwe mubyatumye aya makipe ahagarika kwitabira ibikorwa byose byateguwe nkuko babivuga.

Umwe mu bakinnyi Fazili ukinira ikipe ya Rubavu akaba ari nawe wa mbere mu gihugu yagize ati « Kuba naragiye mbuzwa amahirwe yo kwitabira imwe mu mikino nyafurika n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe byatumye ncika intege yo kuba hari irindi rushanwa ryahano mu Rwanda na kwitabira mu gihe ishyirahamwe ritarahindura imikorere nta rushanwa na rimwe nzongera kwitabira ».

Mbaraga Alex uyobora iri shyirahamwe ushyirwa mu majwi n’abakinnyi ndetse na bamwe mu bayobozi b’amakipe atandukanye, avuga ko aba bayobozi baya makipe aribo batumva, kandi atazi icyo bashaka kugeraho kuko yifuje guhura nabo kenshi bakabyanga.

Yagize ati « Kuba amakipe ya Rubavu na Karongi atitabiriye nuko abayobozi bayo babujije abakinnyi babo kuba bakwitabira iri rushanwa kubera ikibazo badashaka ko dukemura mu bwumvikane nibyo byatumye abakinnyi babo batitabiriye

Komite olempike y’u Rwanda ikaba nayo yaramenye iki kibazo kiri muri iri shyirahamwe risaba Mbaraga Alex uriyobora ko yakwicarana nabo batumva ibintu kimwe maze bagakemura ikibazo mu ntko rusange yabo, ariko kubera ko byabaye agatereranzamba bikaba byaratumye bahabwa igihe cyo kugira ngo babe bamaze gukemura iki kibazo.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *