Coronavirus: Myugariro Marcel Tisseland ntazagaragara mu mukino uzahuza RDC-Angola

Mu mukino wa 3 nuwo ku munsi wa 4 mu majonjora yo gushakisha amakipe azitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2021, Myugariro Marcel Tisseland ntazaboneka mu mukino uzabahuza n’igihugu cya Angola tariki 28 Werurwe I Kinshasa ndetse na Tariki ya 31 Werurwe Luanda.

Nyuma y’itangazamakuru ry’Abadage Vfl Wolfsburg igendera ku banyamahanga 10 mu bakinnyi bayo batangaza ko bibujijwe ko bazabarekura mu mikino y’amakipe y’ibihugu byabo, banga ko bashobora kuzandurira mu bihugu byabo Coronavirus.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Sport muri iyo kipe ya Wolfsburg Jörg Schmadtke yagize ati “Muri ibi bihe turimo ntabwo bishoboka ko twarekura abakinnyi bacu ntibishoboka kuko ibihugu baturukamo ndetse n’ingendo bakora ntawakwizera ko batakwanduriramo Coronavirus”.

Ariko nubwo nta kipe aribitangaza ku mugaragaro ngo yerekane icyemezo yabifasheho, imikino yo ku munsi wa 26 wa Bundesliga uteganijwe kuri 13 Werurwe ku wa gatanu kugeza kuwa mbere imikino yose izakinwa izakinwa nta bafana bari ku bibuga.

Ahubwo ishyirahamwe ry’imikino ku mugabane wa Afurika CAF ryemeje ko imikino izakomeza gukinwa nkuko bisanzwe bafatiye kuri raporo ya OMS ivuga ko nta gihugu cy’Afurika kirajya mu kato kubera abarwayi bakigaragaramo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuya 11 Werurwe CAf ivuga ko CHAN igumana amatariki izaberaho kuva kuya 4 kugeza kuya 25 Mata 2020, kubera iyo mpamvu bakaba bateguye uruzinduko muri Cameroun nka Comisiyo y’abaganga ya CAFiteganijwe kugerayo tariki ya 14 kugeza kuya 15 Werurwe 2020.

Urwo rugendo rukaba ari urwo kurebera hamwe na Komite itegura iyo mikino muri Cameroun no gufatira hamwe ingamba zo kuzarinda amakipe azitabira CHAN

SRC: Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *