Mu karere ka Ngoma abafatanyabikorwa biteguye kurandura imirire mibi

Abafatanyabikorwa bahuriye mu karere ka Ngoma Hinga Weze na Gikuriro bakomeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo barandure imirire mibi yagaragaye muri ako karere, bakaba barasuye umurenge wa Sake na Rukumberi ahari abafatanyabikorwa babo.

Mu murenge wa Sake barebeye hamwe uburyo isuku n’isukura byubahirizwa mu midugudu igize uyu murege aho bashyizeho icyapa kiranga uko umudugudu wa Kibonde ndetse nuko ingo zihagaze mu kugira ubwiherero, ikindi cyagaragaye muri uyu murenge ni uko imibare no guteza imbere imikurire y’umwana hapimwa ibiro biri ku kigero gishimishije kuko ntabari mu mutuku.

Urugendo rwakomereje mu murenge wa Rukumbere aho bahuriye n’intumwa za USAID zari zaje kureba ibikorwa Hinga Weze na Gikuriro bakora muri Rukumbere mu mudugudu wa Gituza aho basuye akazu ka Mazi gafasha abaturage batuye uyu mudugudu ndetse n’akarima k’igikoni kari aho hafi ka kijyambere gafasha abatuye aho kubona imboga.

Hasuwe ishyirahamwe ryahawe inkoko na Hinga Weze ubu bakaba bamaze kugira inkoko zituma babasha kurwanya imirire mibi kuko buri munyamuryango ahabwa amagi ndetse ifumbire ivuyemo ikabasha gushyirwa mu mirima y’igikoni nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe Bwana Nshimiyimana Christopher.

Yagize ati “Izi nkoko 200 twahawe na Hinga Weze zatumye twigirira igikoni cy’umudugudu ubu tugaburira abana indyo yuzuye ikindi ziduha ifumbire kandi twagurishijemo nkeya dufunguza Konti ku buryo ubu dushaka kwagura ikiraro cyazo kugira ngo twongere umubare w’inkoko, byose tubikesha Hinga Weze”.

Nyiranzayirwanda bakunze kwita Maman Rumuri ashima uko yafashijwe na Gikuriro ndetse na Hinga Weze aho ubu ayobora itsinda ryo kugurizanya no kwizigama rigizwe n’abantu 120, kugira ngo babashe gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Yagize ati “Hinga Weze yatwigishije gukora ifumbire y’ibirundo bityo nanjye mbyigisha abandi, abagurizanya nabashingiye igikoni cyabo ku buryo babasha kwivana mu mibirire mibi, ikindi Gikuriro nayo yampaye amajerekani ku buryo tubona amazi meza ikindi batwigishije kwuboha imisambi ku buryo ubu ntawe ugaburira umwana yicaye hasi kandi muri iyo misambi twabashije kugurishamo agera ku bihumbi maganatatu, baguramo ingurube ndetse n’ubwisungane mu kwivuza, mu mudugudu wa Gituza nta mwana uri mu mirire mibi tugira”,

Urugendo rwakomereje ku rwunge rw’amashuli rwa Gituza aho Gikuriro yahubatse ubwiherero bwa kijyambere ndetse banahubaka icyumba cy’umukobwa ku buryo abana b’abakobwa nta kibazo bagihura nacyo, urugendo rwo gusura ibikorwa rwasoreje kur Koperative ihinga bakaba baratewe inkunga na Hinga Weze ku buryo bahinga ibihe byose kuko buhira imyaka yabo.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *