Ikirenga mu bahanzi ku nshuro ya 1 imyiteguro irarimbanyije

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 nibyo habaye ikiganira n’abateguye igitaramo ikirenga mu bahanzi kizaba ku nshuro 1 abahanzi batwara umuco ndetse biteguye kuririmba kuri uwo munsi bakaba batangaza ko igitinze ni umunsi kuko imyiteguro yabo yamaze kurangira.

Ntagengwa Omar S ariwe wazanye igitekereze cyo guha abahanzi agaciro kuko arizo ndongozi zituma umuco usakara hose, ibi nkaba maze igihe kitari gito mbitekerezaho kuko nabibayemo ndetse nza no kubyiga ngeze mu mahanga akaba ariyo mpamvu mvuga ko umuco ari ubuzima.

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kurera na Papa ndetse na Sogokuru niyo mpamvu umuco ntabwo wandikwa ahubwo umuco ni ubuzima ariko nagize amahirwe yo kubyiga bikaba bindimo neza rero, igitekerezo nkaba narakigejeje kuri Bwiza Media Group nabo bacyakira neza maze bamfasha kugishyira mu bikorwa ku buryo ubu umunsi wo gushimira umuhanzi watoranijwe ari kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe mu ihema muri Camp Kigali”.

Yakomeje agira ati “Gushima ikirenga mu bahanzi ku nshuro ya mbere nubwo tubitangirije muri Kigali ariko bishobora kuzakomereza mu ntara gusa ubu icyo duteganya tuzabikora no hanze y’U Rwanda, kandi ni igikorwa ngaruka mwaka gusa umwaka utaha bazaba bahisemo undi kandi ni byiza gushimira umuntu akiriho akanamenya ko ibyo yakoze hari ababishima,kimwe mubyo ntegereje nuko abanyarwanda bazaza kubimwereka kandi azaba ikirenga mu bahanzi kugeza umwaka urangiye habonetse umusimbura”.

Kayiranga Merchior umwe mu barimo gutegura iki gitaramo akaba na nyiri Bwiza Media yagarutse ku mpamvu ziki gitaramo ndetse anavuga ko kuva mu kwezi kwa mbere aribyo byamutwaye umwanya kdi abona ko igisigaye ari uko itariki igera kuko byose birateguye, abahanzi bariteguye ndetse naho igitaramo kizabera byose biri ku murongo mwiza.

Yagize ati “Gushimira ikirenga mu bahanzi bizakorwa n’abanyarwanda bose byaba abazaba bitabiye igitaramo cyangwa se n’undi wese wabishaka aremerewe, kimwe mubyatumye tumutoranya nk’ikirenga mu bahanzi Cecile Kayirebwa afite indirimbo yafunguraga Radio Muhabura ndetse n’indirimbo yafunguraga Radiyo Rwanda twumva rero ntawundi urakora ako gahigo”.

Abahanzi nyarwanda bagomba guha umwanya umuco nyarwanda kuko bagomba kumenya inshingano bafite ko ziremereye kugira ngo umuco usugire usagambe kuko bo nibura bafite imbaraga zo kubasha kumvisha sosiyete nyarwanda kandi ikabumva kandi binjire no mu bindi bibazo bijya bitanya abanyarwanda nk’abahanzi buriya iyo babiririmbye bibasha jkubonerwa ibisubizo.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *