Abakinnyi ba NBA babujijwe gukorana mu ntoki n’abafana kubera ikibazo cya Coronavirus

Ubuyobozi bukuriye Shampiyona y’umukino wa Basketball ku isi ’NBA’ ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwabujije abakinnyi bose gukomeza gusuhazanya n’abafana cyangwa ngo bakoraneho.

Nyuma y’uko hagaragaye ko Abantu batandatu muri Amerika bamaze kwitaba Imana kubera iki cyorezo cyugarije isi cya Coronavirus, abakinnyi bose bategetswe kujya kwipimisha no gufata inkingo zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko hari aho igaragara, bigatuma Shampiyona ishobora guhagarara.

NBA yandikiye amakipe yose ibamenyesha ibi nyuma y’uko umbare w’abishwe n’iyi ndwara ukomeza kwiyongera aho ugeze ku ibihumbi 90,000 ku isi hose hamaze kugaragara abantu bayifitiye ibimenyetso ndetse abantu ibihumbi 3,000 bakaba bamaze kwitaba Imana.

Bimwe mubyo abakinnyi babujijwe birimo; kudasuhuzanya n’abafana, kudakora kubikoresho byabo mu gihe barimo kubasinyira ku myenda ’Autographs’.

Bamwe mu bakinnyi bamaze kumva neza ubu butumwa batangiye gusaba imbabazi abafana babo ko bahagaritse ibyo gukomeza kuganira nabo mbere cyangwa nyuma y’umukino nkuko bari basanzwe babikora.

CJ McCollum ukinira ikipe ya Trail Blazers Portland abinyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati” Coronavirus yageze mu gace ka Oregon (Amerika), nkanguriye buri wese kwirinda iyi ndwara akaraba intoki n’isabune, gupfuka umunwa akoresheje udukoresho twabugenewe. ku mugaragaro ngiye guhagarika gusinya ’Autographs’ kugeza igihe ibintu bimereye neza.”

NBA yatangiye gukorana n’ibigo by’ubuzima ndetse n’inzobere mu gushaka uburyo bwo kwirinda iki cyorezo doreko ikomeje (NBA) gukangurira abavuzi b’amakipe gukomeza kurebera hamwe uburyo bahashya Coronavirus.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *