Niyigena Etienne na Umulisa begukanye irushanwa ry’intwali muri Tennis

Irushanwa ry’intwali ryateguwe na Federation ya Tennis ifatanije na Rwanda Stock Exchange rikaba ryaritabiriwe ni nzego zose abakuru abatoya ryasojwe ryegukanywe na Niyigena Etienne mu bakinnyi babigize umwuga hamwe n’umulisa mu bagore babigize umwuga.

Ubwo basozaga iryo rushanwa Rwabukumba umuyobozi muri Rwanda Stock Exchange bari n’abaterankunga biri rushanwa bamejejwe nuko irushanwa ryagenze kandi biteguye no gukomeza gukorana na federation ya tennis.

Yagize ati “Iri rushanwa ryagenze neza ariko turihuza nibyo dukora nkuko tugira isoko ry’imali n’imigabane buriya abitabira iri rushanwa ni abakiriya bacu, niyo mpamvu rero tubihuza na Sport kugira ngo abantu bakomeze kwiyubaka kuko ari abakina, abaritegura ndetse nabaza kureba aya marushanwa tugafatanya tukubaka igihugu cyacu”.

Uwamutsali Marie umwe mu bakinnyi bakuze witabiriye irushanwa ry’intwali akaba abikina abikunze kuko ntabwo ubusanzwe amenyereye gukina amarushanwa, kuko amaze kugera ku myaka 77.

Yagize ati “Natangiye gukina Tennis muri 1980 ariko nitoza gusa kuko nubwo nakinnye muri iri rushanwa ubundi ntabwo nize gukina Tennis umugambi wanjye ari uwo kujya mu marushanwa ahubwo njye numvaga ko ngomba kwikorera sport gusa kuko ndabikunda, ikindi nuko mu bana banjye batatu ntawahisemo gukina Tennis ariko baranshyigikira kuko usanga bandi hafi cyane”.

Umuyobozi wa Federation ya Tennis mu Rwanda yashimiye abitabiriye iri rushanwa ariko anagaruka cyane kukijyanye n’ikinyabupfura bigomba kuranga abakinnyi, kuko abakinnyi basanzwe bakina Tennis bagomba kugira uburyo bitwara mu kibuga mu gihe barimo gukina aboneho kunenga abasibye imikino kandi babimenyeshejwe igihe bakinira ariko bakaza hashize amasaha abiri.

Yagize ati “Abakinnyi ikinyabupfura cyananiye tugomba kubaha akanyafu kugira ngombagaruke mu nzira nziza kuko umukinnyi wagaragaye asuzugura abasifuzi ndetse n’ushinzwe Tekinike akaba yarahanishijwe igihe cy’umwaka atitabira amarushanwa, uyu rero akaba abimburiye abandi kubona iki gihana ariko abandi bagomba kureberaho kugira ngo birinde iyo mico itari myiza.”

Iri rushanwa ryari rimaze imyaka ine ritaba ariko nyuma yo kubona umuterankunga rizaba ngaruka mwaka uyu muterankunga twabonye akaba ari umuterankunga w’ibanze ariko haboneka n’abandi nabo twakorana, kandi kimwe mu bituma tennis iterimbere ni amarushanwa menshi niyo mpamvu rero dufite kuyategura kuko mu kwezi kwa gatanu tuzagira irushanwa ryo kwibuka kdi hakaba hari n’andi menshi imbere atandukanye.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *