Handball: Imikino myinshi muri Handball bitumye hongerwa abasifuzi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantae nibwo hasojwe amahugurwa y’abasifuzi muri Handball, ni abanyeshuli biga mu ishami rya Sport muri Kaminuza y’U Rwanda byinshi bahungukiye bakaba biteguye kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu mwaka w’imikino Handball ikaba ifite icyiciro cya mbere n’icya kabiri hamwe n’imikino y’abagore yo iteganijwe gutangira tariki ya 7 Werurwe, bityo rero akaba ariyo mpamvu hatanzwe aya mahugurwa yo kwongera umubare w’abasifuzi, aho bamaze iminsi itanu bahugurwa ku bijyanye n’amategeko y’umukino ndetse n’imyitwarire iranga abasifuzi.

Intumwa ya Minisport Bwana Rurangayire Guy akaba yarashimye gahunda Ferwahand yagize yo kwongera abasifuzi kandi bakibanda mu bakiri bato biga Sport kuko bizatuma barushaho gukunda uyu mukino ndetse akabona bizarushaho gukundisha uyu mukino muri za Kaminuza.

Yagize ati “Aba bahawe amahugurwa y’ibanze ariko nkuko dusanzwe dufitanye imikoranire myiza nubundi tuzakomeza kubafasha ubwo nimutegura icyiciro cya kabiri cyaya mahugurwa tuzabafasha kuko icyo Minisport ikeneye ni uguteza imbere sport kuba mwongera abasifuzi nuko n’imikino iba yiyongere niyo mpamvu tuzafatanya, kandi namwe mumaze guhabwa aya mahugurwa ntabwo mugiye kubishyira mu tubati cyangwa se ngo mwibagirwe kurushaho gushakisha kuko umunyeshyuli mwiza yerekwa inzira anyuramo ibindi agashakisha bivuze ko namwe akazi gakomeye gasigaye ni akanyu”.

Mbabazi Cyntia umwe mu bahuguwe mu gusifura umukino wa Handball agaruka kubyo bigishijwe mu minsi itanu ariko akavuga ko n’ubundi nk’umukinnyi wa Handball ntacyamugoye kuko ibyinshi yari asanzwe abizi, gusa akaba asaba igitsina gore kwitinyuka kuko cyane cyane abasanzwe bibona muri handball bashobora no kuba abasifuzi bayo.

Yagize ati “Mu byukuri nubwo niga ibijyanye na sport ariko usanga ahanini tutihutira kugira imikino dukina cyangwa se ngo twibone muri Sport ariko izo ni imbogamizi z’igitsinagore ariko twumva ko tugomba kurenga kuko abatubanjirije babikora neza niyo mpamvu natwe hano mubona ko turi benshi kandi tuzakomeza no kubishishikariza abandi”.

Umuyobozi wa Handball Bwana Utabarutse Theogene avuga ko ari uguhigura ibyo basezeraniye abanyamuryango kuko iki ni kimwe mubyo babemereye ko bagomba kwongera umubare w’abasifuzi.

Yagize ati “Gufungura icyiciro cya kabiri cy’abahungu no gutangira shampiyona y’abagore ntabwo ubundi byajyaga bihura ariko kuko tuzabitangirira rimwe kandi n’icyiciro cya mbere kigikina niyo mpamvu twongereye uyu mubare kuko ubundi abagore batangiraga gukina abagabo basoza, ikindi kandi amarushanwa yo mu mashuli nayo yadusabye ko twajya tuyaha abasifuzi murumva rero ko kwongera umubare bije bikenewe, ariko aba tukaba tubahaye icyiciro cya mbere turabategurira kubongerera ubumenyi vuba”.

Aba basifuzi ubunararibonye bwabo buzagaragarira mu kibuga ninabwo hazagaragara ibyo bakeneye kwongererwamo imbaraga, ikindi kandi tuzabohereza hirya no hino kuko bagomba guhita batangira gusifura kuko imikino y’abagore iratangira mu itangira ry’ukwezi kwa gatatu.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *