
COVID-19 itumye nyuma y’imyaka 25 urugendo n’ijoro ryo kwibuka bidakorwa nkuko byari bisanzwe
Ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, urugendo rwo kwibuka ndetse n’ijoro ryo kwibuka ntabwo bizaba mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Impamvu nta yindi, ni icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe, kwibuka bikazaba mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho kuri ubu mu Rwanda kimaze kugaragara ku bantu 60.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Jean-Damascene Bizimana yagize ati: "Bitewe n’ibihe bidasanzwe byo kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kwibuka bizakorwa mu buryo budasanzwe,"
Ibi Dr Bizimana yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe u Rwanda rwitegura Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gitangira buri tariki 07 Mata kugeza tariki 13 Mata