Ku munsi w’ejo Impunzi 33 mu zavuye muri Libya zerekeje muri Canada na Suede

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpuzi, (UNHCR), ryatangaje ko ryohereje abantu 33 mu bihugu byemeye kubakira, aba bari bamwe mu mpunzi zavanywe muri Libya bazanwa mu Rwanda mu rwego rwo kuba ahantu hari umutekano.

Abagera kuri 28 muri izi mpunzi ziba mu nkambi y’agateganyo mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera bakiriwe na Suede, abandi batanu bakirwa na Canada.

Suede imaze kwakira impunzi zavuye mu Rwanda muri bariya bageze muri Libya ari abimukira bagera kuri 35, hari abandi barindwi bagiyeho muri 2019.

Mu minsi ishize Norvège yatangaje ko yiteguye kwakira bamwe muri ziriya mpunzi ziri mu Rwanda, Abarundi na bamwe mu mpunzi z’Abanyekongo bose hamwe 600 bakajya guturayo.

Muri Nzeri 2019 u Rwanda rwakiriye ikiciro cya mbere k’impunzi ziturutse muri Libya, aho zabaga mu buzima bubi nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya Mediteranee ngo zijye mu Burayi zifuzaga kujya gushakira ubuzima.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Icyo gihe u Rwanda rwemereye amahanga ko ruzakira abimukira bazava muri Libya bagera kuri 500, ababishatse bakaruturamo, abandi bagasubira (aho baturutse mbere yo guhungira muri Libya), abandi bagashakirwa ibihugu bibakira,Abo rwakiriye ku ikubitiro bari 66 nyuma yiyongeraho abandi 123, nyuma haza abandi 117.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *