Kera kabaye Rayo Sport yamaze kwemeza Cassa Mbungo nku mutoza mukuru wayo

Uwahoze ari umutoza wa AFC Leopard, yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports FC yari yahawe igihe cy’ukwezi ngo ibe itangaje umutoza mukuru w’iyi kipe, nyuma yo gutandukana na Espinoza Martineza watandukanye n’iyi kipe.

Nyuma yo gutanduka na Javier Martinez Espinoza, ikipe ya Rayon Sports FC ntabwo yahise ishaka umusimbura we, cyane ko iyi kipe yarekewe umwungiriza we Kirasa Alain, wahise afata inshingano kugeza ubwo Ferwafa ihaye amakipe igihe kingana n’iminsi 30 ngo ibe yagaragaje umutoza mukuru kandi ufite amasezerano.

Nyuma y’ibyagiye bivugwa, ko habayeho ibiganiro hagati ya Rayon Sports FC n’umutoza Cassa Mbungo Andre watandukanye na AFC Leopard yo muri Kenya, amakuru twamenye  ni uko ibiganiro biri kugera ku musozo ndetse mu minota mike ashobora gutangazwa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru akaba avuga ko, Cassa aza gusinya amasezerano atari maremare, cyane ko umwaka w’imikino urimo kwicuma kuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21, mu gihe mu gikombe cy’Amahoro bageze muri 1/8 cy’irangiza aho Rayon Sports FC yisanze igomba guhura na Mukura VC.

Mbungo akaba araba abaye umutoza kane utoje iyi kipe, nyuma Olivier Ovambe, Roberto Oliviera (Robertinho), na Javier Martinez Espinoza bose bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Rayon Sports FC ikaba ikomeje imyitozo mu Nzove, aho ikoreshwa n’abatoza barimo Djamali ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe ndetse na Calliope utoza abanyezamu.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *