Perezida Kagame, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi bageze i Gatuna

Perezida wa Repubulika y’u rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Aba bakuru b’ibihugu bageze kuri uyu mupaka ahagiye kubera ibiganiro bihuza u wanda na Uganda kugira ngo hazahurwe umubano umaze igihe urimo agatotsi.

Mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu berekeza ku mupaka babanje kwakirwa na Perezida Kagame i Kigali.

Iyi nama iraza kurebera hamwe aho amasezerano y’i Luanda ageze ashyirwa mu bikorwa dore ko hamaze kuba inama 3 (2 mu Rwanda n’1 muri Uganda) zose ziga ku kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Museveni we yageze i Gatuna hakiri kare, ariko aguma hakurya y’umupaka arindira bagenzi be baturukaga i Kigali, ari nabo bamwakiriye ahabereye ibiganiro.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itotezwa bahurirayo naryo, ndetse icyo gihugu gishinjwa gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rushinja umuturanyi warwo wo mu majyaruguru kubangamira ubucuruzi bwarwo, kuko hari ibicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu, ku buryo byahungabanyije ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa ruguru.

Ibaye kandi mu gihe Uganda ikomeje gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ubusabe bw’u Rwanda, aho yatangaje ko yatesheje agaciro pasiporo yari yarahawe Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC.

Ku wa Gatatu nabwo Uganda yarekuye abanyarwanda 13 bari bafungiwe muri Uganda, hamwe n’abandi babiri bashinjwa kugaba ibitero mu Kinigi byahitanye abantu 14 umwaka ushize, ndetse bemera ko babigizemo uruhare.

Byitezwe ko iyi nama isinyirwamo amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu gihe ibihugu byombi byaba binyuzwe n’intambwe yatewe hagendewe ku byasabwe na buri gihugu mu gukemura ibibazo, aba bakuru b’ibihugu basuzuma ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *